Rayon Sports yasabye abanyamakuru gukoma urusyo bagakoma n’ingasire

0
2278

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bamaganiye imyitwarire ya bamwe mu bafana n’abakunzi ba Rayon Sports, iyi kipe yasabye abahagarariye amatsinda (Fan Clubs) gukebura abo bayobora, ariko AJSPOR nayo ikajya ikebura uwayo watandukiriye amahame y’umwuga bakora.

Ni mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 14/3/2018 nyuma y’inama yateranye ku mugoroba wo kuwa 13/3/2014 igahuza ubuyobozi bwa Rayon Sports, Ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana, ubwa AJSPOR n’ubuyobozi bwa Radio/TV10.

Muri iyo nama, nyuma y’isuzuma basanze nta ruhare Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagize mu myitwarire mibi y’abafana bayo, buboneraho gusaba abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Clubs) kujya bitwararika, bakihanangiriza abijanditse muri ayo mabi.

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaboneyeho gusaba AJSPOR kujya yihanangiriza cyangwa igakebura umunyamuryango watandukiriye amahame y’umwuga w’Itanganzamakuru bakora, ibyo ngo bikazashimangira imikoranire myiza.

Mu mukino Rayon Sports yakiriyemo Marines FC ku munsi wa 15 wa shampiyona ndetse na nyuma yawo, abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever ndetse n’abo muri March Generation bagaragaye baririmba ngo “Radio10 irabwejagura”.

Ibi byakurikiraga ibyaririmbwe nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Mamelodi Sundowns, aho abafana bavugaga ngo “Radio10 ni runway”, ibi ngo bikaba kwari ukwihorera nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatambutse kuri iyo radio bikerensa ubushobozi bw’ikipe yabo imbere ya Mamelodi Sundowns.

Sangiza