Rayon Sports yandikishije amateka akomeye atarakorwa n’indi kipe mu Rwanda

0
905
Rayon Sports ikomeje kwandika amateka. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Rayon Sports FC yatsinze Yanga (Young) Africans yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa, biyihesha itike yo gukomeza muri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Caf Confederation CUp 2018).

Igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb.

Iki gitego nicyo cyatumye Rayon Sports ikora amateka akomeye mu Rwanda kuko ntayindi kipe y’umupira w’amaguru muri iki gihugu irabasha kugera muri iki kiciro Rayon Sports igiye kwerekezamo.

Uyu mukino wo kuri uyu wa gatatu, wari umukino wa nyuma wo mu itsinda ryari rihuriyemo na Rayon Sports yo mu Rwanda, Yanga yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na USM Alger yo muri Algeria.

Rayon Sports yazamutse ari iya kabiri muri iri tsinda n’amanota 9 mu gihe ikipe ya USM Alger ariyo yazamutse iyoboye n’amanota 11.

Nubwo Gor Mahia yatangiye imikino y’amatsinda ihabwa amahirwe ntabwo byayikundiye ko ikomeza kuko yatsinzwe na USM Alger ibitego 2-1 bituma urugendo rwayo rurangirira aha.

Igitego kimwe rukumbi cya Gor Mahia cyatsinzwe n’umunyarwanda Tuyisenge Jaques.

Uko amakipe yasoje imikino mu itsinda D ahagaze

1. USM Alger (11)
2. Rayon Sports (9)
3. Gor Mahia FC (8)
4. Young Africans (4)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombie

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabby, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul (C), Caleb Bimenyimana, Mugisha François, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Donkor Prosper na Nyandwi Saddam.

Yanga: Benno Kakolanya, Gadiel Micael, Pius Buswita, Kevin Yondani, Haji Shaibu, Heritier Makambo, Ibrahim Hajibu, Matheo Simon, Deus Kaseke, Andrew Chikupe, Daudi Loth.