Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya wo guserukana: Amakoti ariko nta mapantalo

0
3431
Rayon yamuritse umwambaro mushya wo gusohokana

Ntibitangaje n’ubwo bitamenyerewe mu Rwanda ko ikipe iseruka yambaye umwambaro nk’uwo Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro, ndetse ni wo iza kuba yambaye ubwo iza kuba yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania aho igiye gukina na Young Africans.

Ni umwambaro ugizwe n’ishati y’umweru ndetse n’ikote ry’ubururu rifite ikirango cya Rayon Sports kirimo umufatanyabikorwa wayo ‘Skol’, ariko amapantaro n’inkweto byo buri wese akambara ibyo ashaka, ikintu cyanenzwe na bamwe mu bafana.

Buri wese azajya yirwanaho ku ipantalo no ku nkweto

Uyu mwambaro Rayon Sports irawuserukana bwa mbere ubwo iba yerekeza muri Tanzania, aho izakinira na Young Africans mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup, aya makipe yombi akaba ari mu itsinda D.

Icyakora Rayon Sports iserukanye uyu mwambaro ku nshuro ya mbere ifite abakinnyi batarimo Usengimana Faustin wahagaritswe na CAF kubera amakarita y’umuhondo, Rwatubyaye Abdoul utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina iyo mikino mpuzamahanga.

Bamuritse amakoti mashya ku mugaragaro

Icyo kwishimira ku bakunzi ba Rayon Sports ni uko iyi kipe izaba ifite Kwizera Pierrot wakinnye asimbuye mu mukino iyi kipe yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1 ndetse na Manzi Thierry utaragaragaye muri uwo mukino, aho byavugwaga ko yirengagijwe n’umutoza kubera ko amaze iminsi atsindisha ikipe.

Umukino Rayon Sports izakirwamo na Young Africans uteganyijwe kuwa gatatu tariki ya 16/5/2018, ukazabera kuri Uwanja wa Taifa i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni mu gihe mu wundi mukino wo muri iryo tsinda, Gor Mahia, izaba idafite Kagere Meddie izaba yakiriye USM Alger i Nairobi muri Kenya.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano