Rayon Sports yamaze kwibikaho barutahizamu mpuzamahanga

0
1317
Uyu munya-Cameroun witwa Mbondi ni umwe mu bakinnyi Rayon Sport yamaze kwibikaho

Yassin Mugume umukinnyi w’umugande wigaruriye imitima y’abafana ba Rayon Sports yamaze gusinya imyaka 3 naho rutahizamu  w’umunya Cameroun Chris Mbondi, We asinya  imbanziriza masezerano nyuma yo kwemeza umutoza Karekezi mu myitozo ya mbere.

Mugume ni umukinnyi ukina asatira izamu ariko aca ku ruhande rw’iburyo, yatangiye igeragezwa mu  tariki ya 10/1/2017.

Iyi kipe ikunzwe cyane hano mu Rwanda nayo yumvise abafana bayo maze ihita imusinyisha imyaka 3, akimara gusinya Mugume mu myitozo y’ejo kuwa mbere yahise atangaza akari kumutima.

Ati: ” Namaze gusinyira Rayon Sports. Nzayikinira imyaka 3, niko kontaro nasinye imeze….Nishimye gusinya muri Rayon Sports. Buri mukinnyi wese muri Uganda aba ashaka kujya gukina hanze”.

Mugume avuga ko Rayon Sports ari ikipe ajemo ayizi neza kuko ngo kuva akimenya ko azaza gukoramo igeragezwa yahise atangira kuyishakisha kuri internet agashimishwa n’uko ariyo yatwaye shampiyona iheruka ndetse ikanagira abakunzi benshi.

Yavuze ko azagerageza gutanga ibyo afite byose haba muri shampiyona ndetse no muri champions league  dore ko yo ari n’ubwa kabiri agiye kuyikina nyuma y’uko mu  mwaka wa 2016 yayikinnye ari muri KCCA.

Kugeza ubu ITC ya Mugume ikaba yamaze kugera muri Rayon Sports bivuze ko byemewe n’amategeko ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Hari undi mukinnyi ukomoka muri Cameroun wasinye

Undi  mukinnyi wamaze gusinyira Rayon Sports ni rutahizamu w’umunya Cameroun  Chris Mbondi watangiye imyitozo muri Rayon Sports ejo kuwa mbere.

Uyu mukinnyi nawe yahise yigarurira imitima y’abafana ndetse n’umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier.

Mbondi yamaze gusinya imbanzirizamasezerano bivugwa ko uyu munsi isaha iyo ariyo yose aza gisinya amasezerano  ya burundu y’amazei 6.

Umutoza Karekezi yavuze ko anejejwe no kubona rutahizamu yifuje igihe kinini ati: “Buri gihe mpora mbivuga ko nshaka umukinnyi ushobora gufasha Diarra isaha n’isaha ushobora kubona amahirwe y’igitego akagitsinda, uwo niwe nifuza ubu uyu mugoroba ngiye kurara nishimye kuko mbonye rutahizamu mwiza.”

Chris Mbondi yavutse tariki 2/02/1992. Muri 2010 yavuye mu ikipe ya FC Bamenda yo muri Cameroun yerekeza muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21 yo mu Busuwisi.

Mu 2013 yerekeje muri Bangkok Glass yo muri Thailand nk’intizanyo. Muri uwo mwaka nanone yavuye Bangkok Glass muri Khon Kaen FC nayo yo muri Thailand.

Uwo mwaka wa 2013 yasubiye muri Bangkok Glass ari nawo mwaka kuba intizanyo byarangiye asubira muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21. Yayivuyemo yerekeza muri Grassland FC yo muri Cameroun.

Muri 2015 yerekeje muri JS Saoura. Muri 2016 ubwo atari agifite ikipe nibwo yerekeje muri Capiatá yo muri Paraguay. Muri 2017 yavuye muri Capiatá yerekeza muri Olimpia de Itá nayo yo muri Paraguay. None birangiye aje muri Rayon Sports.