Rayon Sports na Etincelles biratana mu mitwe kuri uyu wa 3

0
782
Rayon Sports vs Etincelles FC

Rayon Sports iritegura kumurikira abafana bayo abakinnyi bashya yasinyishije mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki, icyo gikorwa kikazabera mu mukino wa gicuti iyo kipe izakina na Etincelles FC mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/1/2017 rurambikana hagati ya Rayon Sports na Etincelles FC mu mukino wa gicuti, dore ko aya makipe yombi asangiye Fezabet nk’umufatanyabikorwa.

Umutoza Karekezi Olivier atangaza ko uwo mukino bawuteguye mu rwego rwo kurushaho gusuzuma abakinnyi bashya bakigerageza, gusa ngo n’abo basinyishije barawukeneye kugirango bereke abafana ibyo babazaniye.

Uyu mukino kandi uzakurikirwa n’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari wizihizwa ku itariki ya ½ buri mwaka, aho Rayon Sports izaritangira ikina na Police FC kuwa 23/1/2018, mu gihe APR FC izaba ikina na AS Kigali.

Iro rushanwa rizasozwa ku itariki ya 1/2/2018, aho Rayon Sports izaba ikina na APR FC, izi kipe kandi zikazahita zihura ubwo shampiyona Azam Rwanda Premier League izaba isubukurwa mu kwezi kwa kabiri.

Uretse ibyo kandi, Rayon Sports irimo no kugerageza gukarishya ubushobozi bwayo mu mpande zose, kugirango izasohokere u Rwanda yemye, ikore amateka yo kugera mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Ibyo kugirango ibigereho, igomba kubanza gusezerera LLB Academique yo mu Burundi, ikazakurikizaho Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo, aya makipe akaba ari yo yatumye Rayon Sports isinyisha Yassin Mugume w’umunya-Uganda, Shaban Hussein Tchabalala w’Umurundi na rutahizamu w’umunya-Cameroun Christ Mbondi.

Sangiza