Rayon Sports mu mazi abira, noneho irashijwa ruswa na CAF

1
1461
Rayon Sports ishobora guterwa mpaga

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangiye iperereza ku byaha bya Ruswa ikipe ya LLB S4A FC yareze Rayon Sports, ndetse iyi kipe ishobora guterwa mpaga igasezererwa muri CAF Champions League nibiramuka biyihamye.

Mu cyumweru gishize ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wo kwishyura na LLB S4A FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, iyi kipe yo mu Rwanda itsindira iwayo iy’abarundi igitego 1-0 ihita inayisezerera ityo, dore ko mu mukino ubanza bari banganyirije i Kigali igitego 1-1.

Ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga mukuru wa CAF, Amr Fahmy  ivuga ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagaragaye muri Hoteli yari icumbikiwemo abasifuzi b’umukino wo kwishyura wahuje LLB S4A FC i Bujumbura mu Burundi.

Ibaruwa ya CAF

Abo bayobozi ngo bagaragaye ku cyumba cya 501 cyararagamo Umusifuzi wa kane, Israel Mujuni, hanyuma abayobozi ba LLB S4A FC baza gutahura ko iyi kipe yo mu Rwanda yaba ishaka gutanga ruswa ku basifuzi, biteza imvururu kuri Hotel kugeza ubwo hitabajwe Komiseri w’umukino ndetse na Polisi.

Ubunyamabanga bwa CAF buvuga ko Komiseri w’umukino amaze kuhagera yikorera iperereza rye, biba ngombwa ko anifashisha amashusho ya camera zo kuri hoteli areba niba koko abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports barinjiye mu cyumba cy’uyu musifuzi.

Iyo baruwa ivuga ko CAF yatangiye iperereza kuri ibyo byaha bishinjwa Rayon, ibi bikaba bivuga ko iyi kipe yo mu Rwanda nihamwa n’ibyo byaha izahita iterwa mpaga igasezererwa muri CAF Champions League, ndetse ibyo bikaba byakwiyongeraho n’ibindi bihano.

Ibi bitangajwe mu gihe Rayon Sports yitegura gukina na Mamelodi Sundowns muri 1/16 cya CAF Champions League mu mukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha ku itariki ya 7/3/2018 i Kigali kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).

Sangiza

1 igitekerezo

  1. Nicyo cyabashobora abamenyereye gutanga ruswa ntanakimwe babaho “fair” nagatangaye President gusa Rayon ntizi icyo ishaka.
    Karekezi uzahirwe na Gomes s’umwana ntazaza uganira ute numutoza w’irukanwe mu makipe 2 harimo niyo uhagarariye ngo uri President “inda imbere”. Kagame azabahereho abafunge mwese numwe mwica iterambere.

Comments are closed.