Rayon Sports: Iyirukanwa rya Bakame ryateje ururondogoro, hari abashaka guhirika ubutegetsi

3
2739
Bakame yirukanwe burundu muri Rayon Sports

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yamaze gusezererwa burundu muri iyi kipe azira ubugambanyi, gusa abafana bose ntibabivugaho rumwe.

Mu nama y’inteko rusange yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dushoje, niho havuye uyu mwanzuro wo kwirukana Bakame azira amagambo yumvikanye abwira umufana kuri telefoni nk’uko mwabisomye mu nkuru yacu iheruka.

Bakame nyuma yo kubabarirwa akagarurwa ku mukino wa APR FC, noneho byarangiye yirukanwa burundu mu ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko uretse ariya majwi ya Bakame yasakaye ngo nyuma yaho hiyongereyeho n’agasuzuguro.

Bakame yasabwe kwandika ngo asaba imbabazi n’umwe mu bantu bo mu ikipe imbere ngo amusubiza amagambo arimo agasuzuguro agira ati: ”Rayon Sports si iya so, si iya nyoko kandi bariya basaba ko mpagarikwa sibo bampemba”.

Aya magambo adafitiwe gihamya bivugwa ko ariyo yaba yarazamuye uburakari cyane bigatuma n’abamukundaga batangira kumwanga.

Ikindi ngo cyaba cyarababaje cyane umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi ngo ni uko Bakame yumvikanishije ko hari undi mu boss muri Rayon Sports utari Muvunyi.

Muri ya majwi yafashwe Bakame hari aho yumvikanisha avuga ko hari  boss mukuru uzaza gukemura ibibazo, aha yavugaga Rwagacondo.

Ibi ngo byababaje umuyobozi w’ikipe kuko atiyumvisha ukuntu kapitene w’ikipe yumva ko ari umundi mu boss uri hejuru ya Perezida umuhemba.

Ibi ngo nibyo byateye umujinya Perezida Muvunyi bigera aho avuga ko Bakame azagaruka muri Rayon Sports igihe atakiri Perezida.

N’ubwo Bakame yirukanywe ariko ntibivugwaho rumwe kuko yaba abari mu nama y’inteko rusange yamufatiye ibihano batabyumvikanyeho kuko hari abatishimiye uyu mwanzuro.

Aba Rayon hirya no hino ku mbunga nkoranyambaga kandi nabo bakomeje kugaragaza kutumvikana ku iyirukanwa rya Kapitene wabo.

Abarayon bakomeje kuvuga amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’irukanwa rya Bakame

Bivugwa kandi ko hari  agatsiko k’abantu bakomeye muri Rayon Sports harimo n’abigeze kuyiyobora ngo kaba kagiye gutangiza urugamba rw’impinduramatwara rwo guhirika Perezida Muvunyi kuko batishimira ibyemezo afata harimo n’ibi yafatiye Bakame.

Bivugwa ko abari muri aka gatsiko ari nabo bari ku ruhembe rwo gukarurira abakinnyi kugumuka ndetse bakanabasinyisha ibaruwa isabira Perezida kwirukanwa.

Uretse kuba Bakame wari umaze imyaka 5 muri Rayon Sports yarirukanye, kandi muri iyi nama hanafatiwemo indi myanzuro irimo kujyana umutoza Ivan Minnaert mu ikipe y’abana akaba ariyo atoza.

Minnaert agomba guhita asimbuzwa umunya Brazil Roberto Luiz Bianchi Pelliser  ugomba kugera I Kigali kuri uyu wa mbere agahita atangira imirimo yo gutoza iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

3 Ibitekerezo

  1. rayon sport iyo mubonye agafaranga ntigatuma mugira umutima kbsa muraryana kakahava nuwayahesheje mukamurya renvoi mukomerezze aho jye birikunshimisha nikipe yose muyihagarike rayon ibe blacklisted muri championant byanshimisha murakoze by gikundiro forever in it destruction

  2. Abanyamakuru murakabya. 98% twemeje ko Bakame ahagarikwa burundu. Mwebwe ibyo mubikura he ngo ntitubyumva kimwe ku yirukanwa rye? Amakabyankuru yo murayashoboye.

  3. Nange nunze murya Ndayizeye, ahubwo njyewe mbona abanyamakuru arimwebwe ubwanyu mutabyunva, mukaguma gushaka ko muri rayon umuriro ukomeza ukaka namwe mukabona ibyo mwandika pe!!!! Twebwe abarayon dushaka gukura umuhemu Bakame mu ikipe yacu, nundi wese kandi uzafatwa azahanwe, rayon izahoraho kandi ntamuntu uzahoraho

Comments are closed.