Rayon Sports irakina n’Amagaju FC idafite abakinnyi 8 b’inkingi za mwamba

0
2004
Rayon Sports mu Nzove ku ruganda rwa Skol aho ikunze gukorera imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports yugarijwe n’uburwayi irakira Amagaju FC idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Pierrot, Yannick, Kevin, Faustin n’abandi bayifatiye runini.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Rayon Sports izakina n’Amagaju  mu mukino uzabera kuri sitade Amahoro ukaba umwe mu mikino y’ibirarane Rayon Sports ikomeje gukina.

Uyu mukino ariko Rayon Sports igiye kuwukina idafite abakinnyi bayo bakomeye basanzwe bayifasha barimo Yannick Mukunzi, Usengimana Faustin, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Yassin Mugume ndetse na Nahimana Shassir bose ngo bafite uburwayi.

Undi mukinnyi ukomeye utaza kugaragara muri uyu mukino ni Kwizera Pierrot kuko umubare w’abanyamahanga 3 wuzuye atagiyemo ahubwo umutoza Minnaert agahitamo gukoresha Tchabalala, Mbondi na Diarra.

Undi mukinnyi utari mu bakinnyi 18 baza gukina n’Amagaju ni Manzi Thierry ariko we utatangajwe ikibazo afite. Muri uyu mukino ariko Rayon Sports iraba yagaruye Niyonzima Olivier Sefu wari umaze iminsi arwaye.

Abakinnyi Rayon Sports iza gukoresha ku mukino w’Amagaju FC

18 Rayon Sports iza gukinisha ku mukino w’Amagaju FC