Rayon Sports igiye I Rusizi idafite intwaro zikomeye zirimo Kwizera Pierrot na Eric Rutanga

0
1426
Pierrot Kwizera ugaragara ku ifoto yateye ishoti ntabwo ajyana n'ikipe ya Rayon Sports i Rusizi we na mugenzi we Eric Rutanga

 kuri uyu wa gatatu Rayon Sports igomba kurara I Rusizi yitegura umukino ifitanye na Espoir FC kuri uyu wa kane tariki ya 21/06/2018 gusa izawukina idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo Kwizera Pierrot na Rutanga Eric.

Kwizera Pierrot wanaginzwe kapitene nyuma yo kwirukanwa kwa Bakame ntabwo ari bujyane n’ikipe kuko ngo afite ikibazo cy’uburwayi bwanatumye kuri uyu wa kabiri adakora imyitozo.

Undi mukinnyi utazakujayana n’abandi ni Rutanga Eric wahawe ikiruhuko ngo kuko umugore we yitegura kubyara.

Aba bakinnyi babiri ariko basimbuwe na Usengimana Faustin na Mukunzi Yannick bo bamaze kugaruka nyuma yo kudakina umukino Rayon Sports yatsinzemo Gicumbi ibitego 4 ku busa.

Abandi bakinnyi bakomeye muri iyi kipe bose barajyana n’ikipe biteganyijwe ko ihaguruka I Kigali saa saba nyuma yo gufatira hamwe ifunguro.

Umukino wa Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa kane saa cyenda n’igike ukabera kuri stade y’akarere ka Rusizi (yahoze yitwa Kamarampaka).

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa kane:

  • Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro stadium)
  • Kirehe FC vs Bugesera FC (Kirehe)
  • Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare)
  • Amagaju FC vs Marines FC (Nyagisenyi)
  • APR FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
  • Gicumbi FC vs Miroplast FC (Gicumbi)
  • Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye)