Rayon Sports: Hagiye kugurwa imodoka y’ikipe, abafana bafashwe gushinga utubari… byinshi byavugiwe nu nama

0
2961
Rayon Sports mu Nzove ku ruganda rwa Skol

Mu nama yihutirwa yaraye ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abahagarariye abafana yafashe imwe mu myanzuro yo guhosha amakimbirane arimo no kugarura uwahoze ari umutoza wayo wungirije Witakenge Janot.

Iyi nama yabereye mu Nzove yigaga ku bibazo by’umwiryane bishingiye ahanini kukutumvikana hagati ya komite iriho ndetse n’itsinda rivugwa ko riyirwanya ngo riyobowe na Muhirwa Prosper.

Iri tsinda rishinjwa guteza umwiryane mu ikipe ndetse no guha ruswa bamwe mu bakinnyi ngo bitsindishe. Ibi byafashe intera ubwo mu ijoro ryo kuwa gatatu iri tsinda ryashagaka gukubita umutoza Ivan Minnaeet ndetse n’umunyamabanga King Bernad bavuye I Huye.

Muri iyi nama Muvunyi Paul umuyobozi w’iyi kipe yemeje ko hari abantu bacamo ibice abakinnyi ari nabyo biteza umwuka mubi mu ikipe gusa hemejwe ko hagiye kuganirizwa abo bireba bose.

Muri iyi nama uretse guhosha aya makimbirana hafatiwemo n’indi myanzuro irimo kwinginga umutoza mukura Ivan Minnaert akemera ko uwahoze amwungirije Janot Witakenge yagaruka mu kazi ndetse umutoza akaba yabyemeye.

Muri iyi nama kandi Skol yemeye kugurira abakinnyi  bose kositime (costume)  hakajyaho ikirango cya skol na Rayon Sports.

Uyu muterankunga kandi yemeye ko ariwe uzajya ahemba abatoza bose b’iyi kipe.

Rayon Sports kandi ngo igiye kugura imodoka mu minsi ya vuba igashyirwaho ibirango byayo n’ibya skol,  Skol ikaba yemeye ko izajya itanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 buri kwezi kubera ibyo birango byayo bizaba biri kuri iyi modoka.

Skol kandi igiye gutangira kujya ihemba umukinnyi witwaye neza buri kwezi muri iyi kipe ndetse inemera gutera inkunga buri fan club yose izashinga akabari ikayiha ibisabwa byose kugirango gatangire gakore neza.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano