Rayon ishobora kwikura mu irushanwa ry’Intwari

1
938
Rayon Sports FC

Imwe mu ngingo nshya mu itegeko rigenga irushanwa ry’Intwari ishobora gutuma Rayon Sports yikura mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rigomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru rikazasozwa tariki ya 1/2/2018.

Ku ikubitiro, irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari ryagombaga gutangira ku itariki ya 23/1/2018 rigasozwa tariki ya 1/2/2018, ndetse buri kipe ikaba yemerewe gukinisha abakinnyi bose ifite, baba abafite ibyangombwa n’abatabifite, bitewe n’uko amakipe azaryitabira afite abakinyi mu ikipe y’igihugu iri muri CHAN.

Mu ivugururwa ry’ayo mategeko agenga irushanwa, izo ngingo zombie zarahinduwe, hemezwa ko irushanwa rizatangira kuwa gatandatu tariki ya 20/1/2018 aho kuba kuwa 23/1/2018, kandi ikipe izaryitabira ikaba yemerewe gukinisha abakinnyi batatu gusa badafite ibyangombwa (ni ukuvuga abo irimo kugerageza).

Nk’uko byatangajwe n’Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0, iyo ngingo y’umubare w’abakinnyi ibambura ubushobozi bwo kwitabira iryo rushanwa.

Karekezi yagize ati “Ni umukino Diarra yakinnye, ngira ngo kuba umaze igihe wicaye udakina, biba bigusaba kugira ngo ukine imikino myinshi. Ari na byo twishimiye ko tugiye gukina kino gikombe cy’Intwari, uretse ko numvise ko bavuze ko iki gikombe cy’Intwari hagomba gukina abakinnyi batatu badafite ibyangombwa (Licence), abandi ni abagomba kuba babifite.”

“Ku bw’ibyo nibaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba kwicara bukaganira na federasiyo kuko abakinnyi dufite ni abadafite licences. Ndibaza ko ari ikibazo kandi kidukomereye, niba iryo tegeko barishyizeho koko uwo mukino Rayon Sports itawukina, bagashyiramo Kiyovu akaba ari yo ikina iri rushanwa kuko abafite ibyangombwa bagiye muri CHAN n’abandi twongeramo barenze umubare usabwa.”

Rayon Sports kugeza ubu yamaze gusinyisha abakinnyi batatu bashya batarabona ibyangombwa byo kuyikinira, ikaba ifite abandi irimo kugerageza, kandi ifite abakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CHAN 2018, ikaba yari isanzwe ifite abakinnyi 25 yemerewe gukinisha, barimo Mugisha Francois ‘Master’, Nzayisenga Jean d’Amour ‘Mayor’, Rwatubyaye Abdoul ‘Kimoto’ na Habimana Youssuf ‘Fofana’ bafite imvune n’uburwayi bitabemerera gukina.

Muri iryo tegeko rigenga irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari hanahindutse uburyo amakipe azahura, aho Rayon Sports izatangira ikina na AS Kigali aho kuba Police FC, iyi yo ikazakina na APR FC.

1 igitekerezo

  1. Ahaaa !! Ndumva bikaze karekezi yaba adusize ahabi peee Wenda reka twizereko ataribyo Wenda uwomuntu yamubeshyeye!!! Ark nibinaba byo Janot witakenge azakora nyine ntakundi

Comments are closed.