Radiyo KISS FM yatanze ibihembo by’ishimwe (Awards) ku banyamuziki bahize abandi

0
262

Radiyo KISS FM yumvikanira ku murongo wi 102.3 yageneye ibihembo by’ishimwe abahanzi bakoze indirimbo zakuzwe cyane kurusha izindi mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ni ibihembo bigera kuri bitatu: icy’indirimbo yakunzwe kurusha izindi, umuhanzi wakoze cyane kurusha abandi ndetse n’utunganya imiziki (Producer) wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe kurusha izindi kuva mu kwezi kwa 5 kugeza mu kwa 9 muri uyu mwaka.

Indirimbo yitwa NTAKIBAZO ya Urban Boys ft Bruce Melody na Riderman niyo yatowe nk’indirimbo yahize izindi, THE BEN atorwa nk’umuhanzi wakoze cyane kurusha abandi, Producer BOB PRO atorwa nk’uwakoze indirimbo nziza kurusha abandi bari mu kiciro kimwe

Kimwe muri ibi bihembo byatanzwe na KISS FM.

Dore uko urutonde rw’abahatanaga muri iri rushanwa rwari ruteye:

Indirimbo yahize izindi mu mpeshyi ‘BEST SUMMER SONG’:

-1 MILLION C’EST QUOI BY PEACE JOLIS

-LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY

-GARAGAZA BY YVAN BURAVAN

-BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUD

-NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT BRUCE MELODY & RIDERMAN – Yatsinze

KISS FM yemeza ko indirimbo NTAKIBAZO ariyo yakunzwe kurusha izindi mu mpeshyi y’uyu mwaka

Umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi – BEST SUMMER ARTIST

-CHARLY NA NINA

-YVAN BURAVAN

-THE BEN – Yatsinze

-BRUCE MELODY

-RIDERMAN

KISS FM yemeza ko The Ben ariwe muhanzi wahize abandi mu mpeshyi y’uyu mwaka

Utunganya imiziki wahize abandi mu mpeshyi – BEST SUMMER PRODUCER 2018

-PASTOR P

-MADEBEAT

-HOLLYBEAT

-DAVYDENKO

-BOB PRO – Yatsinze

KISS FM yemeza ko BOB PRO ariwe wahize abandi baproducer mu mpeshyi y’uyu mwaka