Radiyo KISS FM igiye gutanga ibikombe by’ishimwe (Awards) ku muziki nyarwanda

0
441
KISS Summer Awards

Radiyo KISS FM yumvikanira ku murongo wi 102.3 iri gutegura igikorwa cyo gushimira abahanzi bakoze indirimbo zakunzwe kurusha izindi.

Abatunganyije izi ndirimbo (Producers) nabo ngo bazahabwa ibikombe by’ishimwe (Kiss Summer Awards 2018).

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko niba ntagihindutse ngo ibi bihembo bizatangwa ku itariki ya 31 z’ukwa 9 muri uyu mwaka wa 2018.

Umwe mu bari gutegura ibi bihembo yagize ati: “Ibi turi kubitegura nka KISS FM mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda nkuko bisanzwe ari intego yacu”.

Yakomeje avuga ko bazatanga ibi bikombe by’ishimwe mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu kuri buri wese wagize uruhare mu gukora indirimbo nziza kandi yakunzwe.

Hazatorwa indirimbo yakunzwe kuva mu kwezi kwa 5 kugera mu kwa 8 muri uyu mwaka, umuhanzi mwiza ndetse n’umuproducer wakoze neza kurusha abandi muri iki gihe.

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru…mu nkuru zacu zitaha tukazabagezaho uko ibyiciro biteye (categories) ndetse n’abatoranijwe (nominees)