Rabat: U Rwanda na Morocco byongeye bisanyana amasezerano 12 y’ubufatanye

0
195
Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n'amahanga b'ibihugu byombi nibo bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye

U Rwanda na byasinyanye amasezerano 12 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye ziganjemo ubucuruzi, ingufu zibyara amashanyarazi, uburezi, ibidukikije n’ubutabera.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 z’ukwa 3/2019 na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe nayo yari ihagarariwe na Nasser Bourita nawe ukuriye ububanyi n’amahanga.

Ni igikorwa cyakorewe mu ihuriro rya mbere ry’abagize komisiyo ihoraho ishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano agenga ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Morocco bisanzwe bifitanye umubano mwiza muri dipolomasi, ubukungu n’ubucuruzi kuko mu myaka 3 ishize hari andi masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bwa Marocco mu 2016.

Kuva icyo gihe, abanya-Maroc bahise bayoboka isoko ryo mu Rwanda cyane cyane mu mabanki y’ubucuruzi no mu bigo by’ubwishingizi.

Banki yitwa Attijariwafa yaguze imigabane muri Cogebank, na Bank of Africa (nayo ikomoka muri Marocco) yaguze ikigo cy’imari cyitwaga Agaseke bank.

Mu bwishingizi, naho abanyemaroc bibumbiye muri Saham Group baguze imigabane 66% mu kigo cy’ubwishingizi cyahoze cyitwa CORAR, nubwo iyi Saham nayo mu mwaka ushize yahise igurwa n’abanyafurika Yepfo bibumbiye ku kigo cyitwa Sanlam Group.