Igipolisi cy’u Rwanda cyamaganye iby’ishimutwa ry’umugande

0
240
Umuyobozi wa Polisi muri Kabale

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, yahakanye amakuru y’ishimutwa ry’umuvunjayo w’umugande Justus Tweyogyere uzwi cyane nka Mwana Muto.

Ubutumwa bwa polisi y’u Rwanda bwerekana ko uyu mugabo yafashwe akabazwa ibibazo bifitanye isano no kurenga ku mategeko yo kwinjiza akayabo k’amafaranga arenga ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika mu gihugu utabifitiye uruhushya.

Nyuma yo kubazwa ibibazo n’inzego z’umutekano ngo uyu mugabo yasubijwe i Kabale ngo kuko basanze akorana byahafi n’abavunjayi b’i Kigali. Polisi y’u Rwanda yaboneye kumuburira ko n’ubutaha agomba kwitwararika ku mabwiriza ya banki nkuru z’ibihugu.

 

Ni nyuma yuko ibinyamakuru bikorera i Kampala muri Uganda byanditse inkuru ivuga ko uyu mugande Justus Tweyogyere  uzwi cyane ku izina rya ‘Mwana Muto’ ngo yaburiwe irengero ubwo yarari ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda.

Izi nkuru zavugaga ko Wlliam Assiimwe umuyobozi w’ibiro  by’ivunjisha bya Gatuna ku ruhande rwa Uganda, ngo yavuze ko Tweyongyere yashimuswe ejo kuwa mbere, ahagana  saa mbiri za mugoroba ari ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuyobozi w’umujyi wa Katuna, Nelson Nshangabasheija nawe yavugaga ko Tweyogyere yashimuswe avuye ku bikuza miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda(40 000 000frw)  zingana na miliyoni 170 z’amashilingi akaba ngo yaravuye kuyabikuza muri BK ishami rya Gatuna mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko bakiriye telephone y’umuherwe abahamagara asaba ubufasha mu gihe yashimutwaga ngo nyuma yaho gato telephone ye yahise iva ku murongo.

Ibinyamakuru byo muri Uganda  byavugaga ko umuyobozi wa polisi n’uw’igisirikare bagerageje kwinjira mu Rwanda  ariko bagakumirwa n’abashinzwe umutekano w’u Rwanda.

Sangiza