Ubutegetsi bwa Mugabe wa Zimbabwe mu mazi abira

0
226

Igisilikare cya leta muri Zimbabwe nicyo kiri kugenzura igihugu cyose nubwo bitaremezwa neza ko ubutegetsi bwa Perezida Mugabe bwahiritswe.

Abari muri Zimbabwe bari kuvuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, I Harare mu murwa mukuru hari umutuzo udasanzwe kandi ngo imahanda yafunzwe n’abasilikare.

Hari amakuru avuga ko abategetsi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi Zano PF bafunzwe ngo ariko bameze neza.

Televisiyo y’igihugu nayo iri mu maboko y’igisilikare, ikibuga cy’indege nacyo cyavanwe mu maboko y’igisivile, nubwo abasilikare bakuru batari kwerura ngo bemeze neza ko ari uguhirika ubutegetsi.

Ishyaka Zano PF ribarizwamo Perezida Mugabe, ribinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter naryo ryamaganye amakuru yo guhirika ubutegetsi.

Imbuga nkoranyambaga nyinshi zikomeje kuvuga ko kuri ubu ubutegetsi bw’inzabacyuho buri kugenzurwa na Emmerson Mnangagwa.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru……………

Sangiza