Odinga arabeshya, azongera yiyamamaze: Umusesenguzi

0
170
Abarwanashyaka ba NASA bashyigikiye Raila Odinga, bigaragabya

Impuguke mu bya politike akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher  avuga  Raila Odinga na Uhuru Kenyatta  iki aricyo gihe cyo kwerekana ubutwari bwabo bakirinda icyateza umutekano muke muri Kenya.

Ni nyuma y’uko Raila Odinga yakuye ku rutonde rw’abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Kenya, mu matora ategerejwe ku itariki 26/10/2017 ( Kuwa kane w’icyumweru gitaha).

Gusa Dr Kayumba Christopher avuga ko ngo ibi ari amacenga kuko ataravamo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kayumba yagize ati :” Ntabwo Odinga yavuyemo mu buryo bwemewe kuko abivuga mu itangazamakuru akanabibwira  abayoboke be ariko ntabwo arabisinyira no ku mpapuro z’itora aracyariho . Ibi rero byanakwica amatora kuko hari abaza bakamutora. Ibi  yakoze  ni igitutu ari gushyira kuri komisiyo na Kenyatta ngo bemere impinduka asaba bazemeye yahita agaruka.”

Ibisobanuro bya Odinga ku kwikura mu bakadida bazahatana mu cyiciro cya kabiri  cy’amatora azaba ku itariki 26/10/2017, ngo ni uko abona komisiyo y’amatora ikomeje gufatanya n’uruhande rwa Kenyatta gutegura kongera kwiba amajwi.

Yavuze ko hari ibyo yasabye ko bihinduka ariko  akaba abona bidahinduka ari nayo mpamvu yavuze ko mu nyungu  z’abanya Kenya, akarere n’Isi muru rusanga  icyiza ari uko yakuramo kandidatire ye.

Kugeza ubu Kenyatta yamaze kurega Odinga ko ari gukinisha amategeko y’igihugu akaba yanze kwiyamamaza kandi aribyo urukiko rwategetse.

Kayumba avuga ko Kenyatta afite impungenge ko atsinze amatora Odinga  yikuyemo bitamuha igitinyiro.

Ati :”Kenyatta nawe kurega Odinga nawe abifitemo  inyungu kuko natsinda abantu bazavuga bati watsinze umuntu wikuye mu matora.”

Dr Kayumba avuga ko  ibyo  Odinga yakoze byo kwikura mu matora bidakemura ikibazo ahubwo ngo birarushaho gutera igitutu uruhande bahanganye ndetse no kuri komisiyo y’amatora .

Kugeza ubu umunyamabanga w’iyi komisiyo yamaze kwegura kuri iyi mirimo avuga ko abitewe n’uko we n’umuryango we bakomeje guterwa ubwoba ko bazagirirwa nabi.

Dr Kayumba avuga ko aba bagabo bahanganye ari ibintu bikomoka ku byabyeyi babo nabo bahanganye cyane  kandi ko ingufu bazinganya.

Ati :”  ugiye kureba n’aba papa babo bari bahanganye  kuva bakibona ubwigenge papa wa Uhuru Kenyatta  ni Jomo Kenyatta niwe wari Perezida , uwahiri  Visi Perezida muzehe Jaramojo Ojingo Odinga niwe wari visi perezida niwe papa wa Odinga w’ubu. Nyuma aza kwegura  barahanganye kugeza igihe bitabye Imana bafitanye rero amateka maremare kandi ingufu bajya kuzinganya . “

Inyungu kuri aba bagabo bombi

Dr Kayumba avuga ko aba bagabo bombi bafitanye ubushuti mu buzima busanze  ati :”Ugiye  no kureba  niyo ubajije abanya Kenya n’ubwo bahanganye ni abantu bafitanye umubano n’iyo umwe agize  isabukuru yo kuvuka  ujya ubibona kuri twitter undi aramubwira  ati n’ubwo duhanganye  muri politike ubusanzwe uri inshuti yange  nkwifurije isabukuru nziza warabibonye ejo bundi Kenyatta yarabikoze.”

Aba bagabo  bombi kandi ngo bafite inyungu   mu  gihugu cyabo ku buryo batifuza ko  cyagira umutekano mucye nk’uko Dr Kayumba abivuga.

Ati :”Kandi no mu bukungu muri ziriya nganda zikomeye  bombi usanga hari zimwe na zimwe  bashoyemo amafaranga bombi n’ubwo bahanganye mu rwego rwa politike bafite inyungu mu gutuma Kenya idasenyuka niyo mpamvu nibaza ko n’iki kibazo kizakemuka. Inzego za Kenya zubatse neza  si nk’izi Burundi kandi  n’ubwo bahanganye  muri politike mu bijyanye n’ubukungu bahurira muri za banki bahuriye ku bukungu no mu buzima busanzwe baragendererana ntibatuma rero igihugu gisenyuka.”

Avuga ko Perezida Kenyatta atakenesha Odinga kuko bose bava mu  miryango ikomeye  kandi ko bose ntawakinisha gukora icyasenya ubukungu bw’igihugu kuko bose  babihomberamo mu buryo bukomeye.

Uyu niwo wanya wo  kwerekana ubutwari

Dr Kayumba ariko avuga ko kuba aba  banyapolitike bombi bavuga ko bakunda igihugu n’abagituye babiterwa n’inyungu zabo ahubwo ngo uyu niwo mwanya wo kerekana ubutwari.

Ati :” Uyu niwo mwanya wo kwerekana ubutwari Kuko intwari  ubundi uzimenya iyo igihugu kiri mu kangaratete kuko nibwo umuntu arenga ingunyu ze akareba inyungu rusange kuko ubu ibyo bahanganiye ni inyungu zabo kuba Perezida   rera bakwiye kwicara bakumvikana icyatuma amatora aba mu mutuzo. Ibyo bitabaye amatora abaye azaba mu mvururu ubu uziko hamaze gupfa amantu barenga 40  mu mvururu  zabaye mu mwaka wa 2007 hapfuye abantu barenga 1000 nibaza ko rero bakwiye kurenga inyungu zabo bakareba inyungu z’abaturage.”

Aba bagabo bombi ubu bahanganiye kuyobora  igihugu cya Kenya, amatora  yaraherutse kuba Kenyatta yari yatsinze Odinga, nyuma yaho ariko urukiko  rukuru rutegeka ko ibyavuye mu matora biseswa, ntibihabwe agaciro.

Ku munsi   w’intwari wabaye  ku wa kane w’iki cyumweru Perezida Kenyatta yatangaje ko abazateza imvururu bose bazabihanirwa ndetse hari n’amakuru avuga ko leta yatangiye kohereza abasirikare na polisi mu bice byo hanze ya Nairobi cyane cyane ahiganje abayoboke ba Odinga uhanganye n’ubutegetsi.

Sangiza