Mugabe yatumije inama y’abaminisitiri

0
567
Mugabe yatumije inama

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ngo yatumije inama y’abaminisiti bwa mbere nyuma yuko ubutegetsi bwe bumaze iminsi mu maboko y’igisilikare kuva mu cyumweru gishize.

Umunyamakuru wa BBC uri i Harare amaze kwemeza ko bwana Mugabe atumije iyi nama y’igitaraganya kandi yari amaze gusabwa kuva ku butegetsi n’uwahoze ari icyegera cye(vici perezida) bwana Emmarson Mnangagwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo President Mugabe yirengagije igitutu yashyizweho n’abayoboke b’ishyaka rye n’igisirikare muri iki gihugu. Yanga kurekura ubutegetsi mu ijambo yanyujije kuri televiziyo y’igihugu.

Byatunguye benshi bari biteze ko uyu mukambwe w’imyaka 93 yari buve ku izima akemera guhara ubuyobozi, cyane ko yari amaze iminsi afungiye iwe mu rugo.

Zimwe mu ntwaro abayoboke b’ishyaka Zanu PF bavuga ko bari bwitwaze imberere y’inteko ishingamategeko iri buterane uyu munsi, n’ibirego  bashinja Mugabe birimo kwemerera umugore we Grace Mugabe kuvogera itegeko nshinga ry’iki gihugu, ibifatwa nka sakirirego.