Kenyatta yatsinze amatora na 98.27%

0
85
Uhuru Kenyatta wari usanzwe uri kubutegetsi muri Kenya, yongeye gutorerwa indi mandat yo kuyobora

Uhuru Kenyatta wari usanzwe uri kubutegetsi muri Kenya, yongeye gutorerwa indi mandat yo kuyobora leta ya Kenya, nyuma yo kwemezwa na komisiyo y’amatora ko yatsinze ku majwi arenga 98% y’abatoye mu cyumweru gishize.

Nyuma y’uko komisiyo ishinzwe amatora itangaje ko Kenyatta yatsinze aya matora, ubwoba ni bwinshi mu duce dutuyemo abashyigikiye Raila Odinga kuko umwuka utari mwiza kuva kuwa 4 w’icyumweru gishize n’imvururu gusa.

Ni imvururu zimaze kwangiza byinshi kuva kuwa 4 w’icyumweru gishize kuko amaduka yarasahuwe, imodoka zitwara abagenzi zirahagarikwa ndeste n’imihanda irafugwa, ibintu byagize ingaruka ku buhahiranye bw’abanyakenya.

Kugeza ubu kandi impungenge ziracyahari kuko izi mvururu zishobora gukomeza zikangiza byinshi kurushaho ndeste bikagera no ku rwego rw’imvururu zabaye mu 2007 na 2008 ubwo amatora nayo yakurikirwaga n’imyiryane.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abacuruzi bo mu bihugu byo mu karere k’africa y’iburasirazuba barishyuza millioni zirenga 40 z’amadorali y’amerika, ngo bahombejwe n’imvururu zabaye mu 2007 na 2008 nyuma y’amatora.

Sangiza