Kenya: Amajwi yatangiye kubarurwa

0
212
Kimwe mu cyumba kibarurirwamo amajwi

Abakozi ba komisiyo y’amatora muri Kenya batangiye kubarura amajwi guhera mu masaha ya saa kumi n’imwe zuzuye ku isaha y’i Kigali n’ahandi hose mu Rwanda, bikaba byari ku i saa kumi n’ebyiri ku isaha yo muri Kenya ndetse na saa kumi zuzuye za GMT.

Muri aya masaha nibwo ibiro by’amatora byafunzwe maze abakozi ba komisiyo bahita batangira kubara nkuko byemezwa n’abanyamakuru bari muri Kenya.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umukadida uri imbere y’abandi ariko uko biri kose Uhuru Kenyatta na Raila Odinda nibo bahanganye kurusha abandi.

Nubwo komisiyo yatangiye kubara amajwi, hariho yasubitswe yimurirwa kuwa gatandatu, kubera umutekano muke watejwe n’abarwanashyaka ba NASA bashyigikiye Raila Odinga, batuye mu burengerazuba bwa Kenya.

Uturere tugera kuri 4 (Migori, Siaya, Kisumu na Homa Bay) mu burengerazuba bw’iki gihugu, aha hose amatora yasubitswe kubera umutekano muke.

Iyi foto yafotowe n’umunyamakuru wa BBC mu mujyi wa Kisumu ashaka kugaragaza ko ntajwi na rimwe ryageze mu bubiko kubera ko amatora yasubitswe muri aka gace
Sangiza