Polisi yateye umugongo Karekezi Olivier na Masudi Djuma isinyisha Umunya Zambia

0
1559
Albert Mphande umutoza wahawe akazi muri Police FC

Albert Mphande ni we mutoza mushya wa Police FC akazaba yungirijwe na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ nyuma yo kwegura kwa Seninga Innocent werekeje muri Musanze FC na Bisengimana Justin wari umwungirije.

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gicurasi ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Police FC yasinyishije umutoza agahita anamurikirwa abakinnyi n’abayobozi, uyu akaba Umunya Zambia, Albert Mphane wahigitse Mbungo Cassa, Karekezi Olivier na Masudi Djuma byavugwaga ko na bo baba bari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana ako kazi.

Umutoza Mphande aje gutoza Police FC nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Nkwazi FC iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona ya Zamabia ikinwa n’amakipe 20, akaba yarasezerewe azira umusaruro muke.

Uwo mutoza ahawe amasezerano nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize abayobozi ba Police FC bari bateraniye mu nama yari igamiuje gushaka umutoza ugomba gutoza ikipe yabo igasubira mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, dore ko Seninga Innocent we byasaga n’aho bitagishobotse agahitamo kwegura.

Mu batoza bari batekerejwe, harimo Goran Kopunovic wigeze guca muri iyi kipe, hakabamo na Masudi Djuma wahoze muri Rayon Sports, gusa aba bose byarangiye banzwe.

Ubuyobozi bwa Police bwahisemo kuzafata umutoza umwe muri Karekezi Olivier, Mashami Vincent na Cassa Mbungo Andre wahoze muri iyi kipe ubu akaba atoza Kiyovu Sports.