Polisi iri guhiga aba-hackers bibasiye abasitari

0
1516
Ifoto y'abasitari bo mu Rwanda. Ifoto: net

Polisi y’igihugu yemeza ko imaze kwakira ibirego by’abantu bavuga ko bagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, ndetse ikaba yaratangiye n’amaperereza kuri iki kibazo.

Mu kiganiro cyihariye ACP Theos Badege ‘umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda’ yagiranye na www.hose.rw yavuze ko bakomeje gukora amaperereza kuri ibi birego ngo abazafatwa bakazahanwa nkuko amategeko abiteganye.

Yagize ati: “Tumaze kwakira ibirego byinshi by’abavuga ko bamaze kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga, ariko kugeza ntabwo nakubwira ngo abafite iki kibazo ni bangehe, ariko icyo nakubwira ni uko turi mu iperereza”

Ibi bivuzwe nyuma gato y’uko muri iyi minsi abasitari, ibyamamare n’abandi bafite amazina akomeye mu Rwanda bakomeje kugabwaho bitero ku mbugankoranyambaga zabo kuko ziri kwinjirirwa n’abantu batazwi.

Imbuga nka ‘Facebook na Instagram’ nizo ziri gushimutwa n’aba-Hackers. Hashize amezi agera kuri 2, abasitari bo mu Rwanda, bagaragaza iki kibazo.

Urugero rw’umwe mu bantu bahuye n’iki kibazo. Kurikira ikiganiro cyabaye hagati y’umu-hackers n’umumwe mu bantu bari bashimutiwe urubuga rwe.

Bijya gutangira:

Mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka, nibwo aya makuru yatangiye gusakara. Umuntu wavugaga ko ari mu Bwongereza yavuganye n’abasitari bari mu Rwanda ababeshya ko ashaka kubaha ikiraka.

Bamwe mubo yavuganye nabo, yabasabye imwe mu myirondoro yabo, nyuma yaho baza gusanga binjiriwe mu mbuga nkoranyambaga zabo. Bahita bamushinga icyaha.

Abahanzi Charly&Nina n’umujyanama wabo Muyoboke Alex ndetse n’umunyarwenga Nkusi Arthur ni bamwe baguye muri iki kibazo.

Tuvugana na Nkusi Arthur ‘Rutura’, yatubwiye ko yahize yihutira kujya kuri polisi ngo ariko ntacyo byatanze kuko yasanze bisaba inzira ndende ngo ahita afata umwanzuro wo kwirwanaho, akoresha izindi nzira.

Abari bashimuse urubuga rwa facebook rwa Nkusi Arthur, ngo bakoreshaga izina rye, basaba amafaranga abafana n’incuti ze za hafi. Ibintu bitamushimishije na gato nkuko yabibwiye urubuga www.hose.rw

Byakomeje guhindura isura:

Byarakomeje bigenda bikura umunsi ku munsi, kuko hari abasitari bagiye bagabwaho n’ibi bitero ntibivugwe mu itangazamakuru. Byavuye mu gushaka inyungu z’amafaranga ahubwo bigana mu ishusho ryo kugaragaza ibitekerezo by’abantu kugiti cyabo.

Amag The Black yavuze ko bamuhakinze (hacking), ubwo yishyuzaga amafaranga arenga milliyoni umuhanzi Nizo ‘Urban Buys’ nubwo hari bamwe batabifashe nk’ukuri kuko hari hashize iminsi bivugwa ko aba bombi bafutanye ibibazo.

Gabiro Guitar nawe aherutse kuvuga ko bamuhuckinze (hacking), ubwo urubuga rwe rwavugaga ku bahanzi Amag The Black na Jay Polly rubanenga ko bihinduye uko batari.

Umunyamakuru ukorera kuri TV 10 nawe yagabweho igitero mu bihe biheruka.

Umujyanama w’abahanzi Bad Rama unasanzwe ukuriye inzu ifasha abahanzi yiswe The mane, nawe urubuga rwe Instagram rwagabweho igitero.

Hari n’abandi batari bake bavuga ko bahuye n’ibi bibazo ariko kugeza ubu bakaba batarabona igisubizo nyacyo.

Bamwe muri aba ngo ibirego byabo babijyana kuri polisi ariko hakaba hari n’abandi bahitamo kwicecekera.

Ni ikibazo kiro hose, uretse abasitari n’ibigo bikomeye birugarijwe

Uretse ibi bitero biri kugabwa kuri ibi byamamare byo mu Rwanda hari n’ibindi bitero bikomeye bigabwa muri banki no mu bigo by’imari mu Rwanda no mu bindi bihugu biri gutera imbere mu ikoranabuhanga.

Inzobere muby’ikoranabuhanga n’itumanaho bagahera aha baburira amabanki makuru y’ibihugu by’afrika y’iburasirazuba kongera imbaraga mu guhangana nibitero by’ikoranabuhanga bizwi nka Cyber Attacks mu cyongereza.

Ikinyamakuru the easterafrican giheruka kwandika ko Kenya ariyo iri ku isonga mu kugabwaho ibitero nk’ibi, igakurikirwa na Tanzania na Uganda nkuko bigaragazwa na raporo yiswe African Cyber Security Report yakozwe mu 2016.

U Rwanda ntabwo rugaragazwa muri iyi raporo ariko Geverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangobwa yakunze kuvuga ko nabo bagabwaho ibi bitero ariko ngo BNR ifite ubwirinzi bukomeye kurusha ubushobozi bw’aba bajura.

Iyi raporo yerekana ko milliardi zirenga 2 z’amadorali y’amerika yibwe muri banki nkuru z’ibihugi byo muri aka karere hakoreshwejwe ikoranabuhanga.

Ni ibitero ngo bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi kandi ari nako n’aba bajura nabo bahindura amayeri ndeste n’ubuhanga bakoresha bukaba bwiyongera.