Polisi ihangayikishijwe n’ibyaha by’ikoranabuhanga ‘Cyber Crime’

0
630
Ibiganiro byahuje Polisi n'izindi nzego mu kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangobwa araburira amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda kugira ubugenzuzi buhoraho bwo kwirinda ibyaha bikorwa hisunzwe ikoranabuhanga bizwi nka ‘Cyber Crime’

Bwana Rwangobwa asobanura kubera ubuhanga buhanitse bukoreshwa n’aba bakora ibi byaha ngo amabanki n’ibigo by’imari nabyo bikwiye kugira ubwirinzi bukomeye mu rwego rwo kwirinda ibi bitero.

Ibi byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo kuri ibi byaha yahuje inzego zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo, zirimo Polisi y’u Rwanda, minisiteri y’ikoranabuhanga na banki nkuru y’igihugu kuri uyu wa gatanu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Emmanuel K. Gasana, yavuze ko batangiye kongerera ubumenyi abapolisi bashinzwe kurwanya ibi byaha ngo kuko basanze bisaba guhozaho cyane ko n’ababikora nabo batoroshye.

Raporo yiswe African Cyber Security Report iheruka kwerekana ko milliardi zirenga 2 z’amadorali y’amerika yibwe muri banki nkuru z’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba hakoreshwejwe ikoranabuhanga.

Ni ibitero ngo bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi kandi ari nako n’aba bajura nabo bahindura amayeri ndeste n’ubuhanga bakoresha bukaba bwiyongera.