Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada W. Bio yasuye uruganda rwa Africa Improved Food

0
329
Perezida wa Sierra Leone yatemberejwe uruganda rwa Africa Improved Food ruherereye i Masoro mu gace kahariwe inganda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/07/2019, Perezida wa Sierra Leone, bwana Julius Maada Wonie Bio, yagiriye uruzinduko mu gace kahariwe inganda gaherereye I Masoro (Kigali Special Economic Zone) nyuma y’uko yakirwa mu biro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse bakagirana ibiganiro byihariye.

Uyu mukuru w’igihugu cya Sierra Leone ni umwe mu baperezida 6 bari bitabiriye imihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ni umuhango wabaye ejo hashize, kuwa kane hari ku itariki ya 04/07/2019.

Mu rusinduko yakoreye mu gace kahariwe inganda I Kigali, Perezida Julius Maada Wonie Bio wa Sierra Leone yasuye uruganda rwa Africa Improved Foods rukora amafu y’ibikoma n’ibiribwa bikungahe ku ntungamubiri zitandukanye.

Prosper Ndayiragije ukuriye uru ruganda mu Rwanda, yabwiye umunyamakuru wacu ko uru ruzinduko rwa Perezida wa Sierra Leone ngo barwitezeho kuzamura ubuhahirane rw’uruganda rwabo mu bihugu by’Afurika y’iburengerezuba iki gihugu giherereyemo.

Bwanda Ndayiragije asobanura ko uru ruzinduko rw’uyu mutegetsi ruje mu gihe uru ruganda rwabo ngo rufite imishinga yo kwagura imikorere yarwo mu bihugu by’Afurika ruhafungura inganda nshya nyuma y’uko rufunguye imiryango mu Rwanda.

Bimwe mu bicuruzwa uruganda rwa Africa Improved Foods rutunganya, harimo amafu ya Nootri Mama (ifu ikoreshwa n’abagore batwite n’abonsa), Nootri TOTO (ikoreshwa n’abana bari munsi y’imyaka 2) ndetse na Nootri Family ikoreshwa na bose mu muryango.