Rayon Sports yakiriye amabaruwa asabira imbabazi Bakame ngo akinishwe umukino wa APR

0
2533
Bakame arakenewe n'abakinnyi bagenzi be muri Rayon Sports ku mukino bazacakiranamo na APR FC

Umunyezamu akaba na kapitene wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yamaze kwandika ibaruwa asaba Rayon Sports imbabazi ndetse na bagenzi be bamaze kwandikira Perezida w’ikipe bwana Muvunyi bamusaba kubabarira kapitene wabo.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko umunyezamu Bakame yamaze kwandikira Perezida Muvunyi asaba imbabazi ndetse anazisaba umuryango mugari w’abarayon bose.

Nyuma y’ibaruwa ya Bakame, Perezida Muvunyi yanakiriye indi baruwa ya bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports nabo bamusaba ko yababarira uyu mukapitene wabo ndetse akagaruka akabafasha ku mukino wa APR FC kuko babona bamukeneye cyane.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubije Bakame na bagenzi be ko bagiye kubyigaho bakaza kubaha igisubizo cy’ubu busabe bwabo.

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe mu mpera z’icyumweru gishize azira amajwi yumvikanye avugana n’umufana yemeza ko abakinnyi aribo bari gucura umugambi wo kutitangira ikipe ikitwara nabi ndetse akanemeza ko aribo banditse ibaruwa isaba kwirukana umutoza mukuru.

Nyuma y’iminsi ibiri ahagaritswe, umutoza mukuru Minnaert n’abamwungirije nabo bahise bahagarikwa.