Perezida wa Guinea Equatorial yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe

0
214
Perezida wa Guinea Equatorial yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umukuru w'igihugu wasuye u Rwanda

Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda, uruzinduko rugamije kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu masaha make ashize akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, bwana Nguema yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera.

Uyu mutegetsi yaherukaga gusura u Rwanda mu 2014.

Icyo gihe, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubuhahirane mu bukungu, ishoramari, umutekano, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu no mu buhinzi ndetse n’ubworozi.

U Rwanda na Guinea Equatorial bisanzwe bibarizwa mu muryango umwe w’ubukungu ubumbiye hamwe ibihugu by’Afurika yo hagati (Eccas).

Ikindi kandi uru ruzinduko rwa Perezida wa Guinea mu Rwanda, rutegerejweho kongera umuvuduko mu bucuruzi no gufungura imipaka mu buhahirane hagati y’ibihugu byombi nkuko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu by’Afurika.

Ubusanzwe, Guinea Equatorial ikungahaye mu bucukuzi bwa peteroli kuko iza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitunze peteroli nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iki gihugu gifite ubushobozi bwo gucukura utugunguru 360,000 tungana na metero kube ibihumbi 57 ku munsi umwe (57,000 m3/d).

Iyi ngano ikaba yari yongereye mu myaka ibiri ishize, kuko mu 2017 bacukuraga peteroli ingana metero kube ibihumbu 35 bingana n’utugunguru 220,000 ku munsi.