Perezida Trump yaciye amarenga ko intambara y’ubucuruzi ya USA na China igiye kurangira

0
94
Ibiganiro by'imishyikirano byahuje Amerika n'Ubushinwa byari biyobowe n'abakuru b'ibihugu byombi

Perezida Donald Trump w’Amerika aravuga ko Ubushinwa bwemeye kuganya no gukuraho burundu igiciro cya 40% gicibwa imodoka zinjira mu Bushinwa zivuye muri Amerika.

Perezida Trump yavuze ibi yifashije inyandiko yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Ni amagambo adafite ikimenyetso gifatika cyemeza niba koko uyu mwanzuro wafashe.

Kugeza ubu ntabwo leta ya Beijing iragira icyo ivuga kuri aya magambo ya Perezida Trump.

Uko biri kose biramutse ari ukuri, byaba ari inkuru nziza ku nganda zikora imodoko zari zitangiye guhungabanwa n’intambara y’ubucuruzi ishyamiranyije Amerika n’Ubushinwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Donald Trump w’Amerika bagiranye ibiganiro byihariye ubwo bombi bahuriraga muri Argentina mu nama y’abakuru b’ibihugu 20 bikungahaye kurusha ibindi ku isi byibumbiye mucyo bise G20.

Ni ibiganiro byafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije guhosha intambara y’ubucuruzi imaze iminsi ihuriweho n’ibi bihugu byombi.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko impande zombi zemeranyije ko zigomba kuba zirense ibyo gukomeza kuzamura imisoro mu minsi 90 y’ibiganiro by’imishyikirano.

Ni nyuma y’uko Amerika iherutse kuvuga ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangira kuzamura imisoro y’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyaro 200 z’amadorali y’Amerika bituruka mu Bushinwa byinjira muri Amerika.

Ni imisoro yari kuzamurwa kuva ku 10% kugeza kuri 25%, ariko ibiganiro byahuje ubutegetsi bw’impande zombi bishobora guhita biburizamo uyu mwanzuro w’Amerika.

Ibiganiro kandi byatumye n’amasoko y’imari n’imigabane akomeye mu bihugu by’Aziya azamuka ku buryo budasanzwe guhera kuri uyu wa mbere.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano