Perezida Macron n’abanyepolitiki bakomeye mu Bufaransa bahaye ikaze Mushikiwabo

0
81
Mushikiwabo ari kumwe na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa

Louise Mushikiwabo waraye utangiye imirimo mishya yo kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Organisation International de la Francophonie – OIF) akomeje kwakira ubutumwa bw’ikaze ndetse n’ubumwifuriza imirimo mishya mihire.

Ku ikubitiro, Perezida Emmanuel Macron utegeka Ubufaransa yifurije ikaze Mushikiwabo ndetse anamwizeza ubufatanye bwo gukomeza kwagura ururimi rw’igifaransa ndetse n’uyu muryango wa Francophones ku isi hose.

Ni mu gihe kandi na dipolomasi y’Ubufaransa ndetse n’ihuriro ry’abanyepolitiki n’abashingamategeko b’umuryango wa Francophonie nabo bahaye ikaze Mushikiwabo ndetse banamwifuriza imirimo myiza yo gukomeza kwagura igifaransa ku isi yose.

Louise Mushikiwabo wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri guverinoma y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro imirimo mishya yo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa kuri uyu wa kane.

Ni imirimo azakorera i Paris mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka ine ishobora kongerwa, kuko yatorewe manda yo kuva mu 2019 kugeza mu 2022.

Mu matora yabereye i Yerevan muri Armenia mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018, nibwo Mushikiwabo yatsinze uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya ariwe Michaelle Jean (umunyecanada wari wafashe uyu mwanya kuva mu 2014).

Uyu nawe yari yasimbuye umunya-Senegal Abdou Diouf (2003-2014), nawe akaba yari yasimbuye umunyamisiri Boutros Boutros Ghali (1998-2002).

Abasesengura politiki mpuzamahanga bemeza ko kuba Mushikiwabo yaratorewe kuyobora uyu muryango wa Francophonie ngo byakozwe mu rwego rwo kugarura ubutegetsi bw’uyu muryango mu maboko y’abanyafurika babuhoranye na mbere hose.

Aba basesenguzi kandi bakomeza bavuga ko umubare munini w’abakoresha igifaransa ngo ubarizwa ku mugabane w’Afurika ngo bityo bikaba ari inyungu ikomeye yo gukomeza kwagura uru rurimi ntirukomeze kuganzwa n’icyongereza kuri uyu mugabane.

Ikindi ni uko mu rwego rw’ubukungu ngo ibi bishobora kuba iturufu ry’ibihugu bikomeye bikoresha uru rurimi biyobowe n’Ubufaransa ndetse na Canada mu nyungu zabyo bwite.