Perezida Kagame yitabiriye inama ya 38 y’umuryango SADC i Windhoek muri Namibia

0
506
Perezida Kagame yitabiriye inama ya SADC ku butumire nk'ukuriye umuryango w'Afurika yunze ubumwe

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye kugaragaza ko amasezerano yashyiriweho umukono I Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka, agamije koroshya urujya n’uruza rw’abanyafurika ndetse n’ashyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane ngo agomba kwihutisha urwego rw’ubucuruzi mu bihugu by’Afurika.

Ibi yabivugiye I Windhoek muri Namibia mu nama ya 38 y’umuryango w’ubukungu SADC uhurije hamwe ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika.

Umukuru w’igihugu yasobanuye kandi ko uyu muryango wa SADC usanzwe uzi neza inyungu zo kwihuza kw’ibihugu ndetse ngo bikaba bikwiye no kuba isomo mu bindi bihugu byose byo ku mugabane w’Afurika.

Ni inyungu ziganje cyane mu kwihutisha ubucuruzi bwambikiranya imipaka, guteza imbere inganda ndetse no kuzamura ubukungu n’imari bya buri gihugu.

Uyu muryango wa SADC ukaba uteganya kwihuza n’indi miryango yo kuri uyu mugabane nka EAC ndetse na COMESA mu rwego rwo gukomeza guhuriza hamwe imbaraga ngo ubukungu bw’Afurika bukomeze kuzamuka.

Mu 2015 nibwo abakuru b’ibihugu by’africa bemeje ko bagomba gukora umuryango umwe rusange uhuriwemo n’ibihugu by’africa y’iburasirazuba, amajyepfo n’uburengerazuba, nubwo kugeza ubu bigikomeje kugorana.