Perezida Kagame yitabiriye imihango yo gutangiza igikombe cy’isi mu Burusiya

1
1733

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yitabiriye imihango yo gutangiza imikino y’igikombe cy’isi kuri uyu wa kane, imihango yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandakanye.

Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu nirwo rwemeje aya makuru ku ikubitiro, nubwo nyuma yaje no kugaragagara ku mashusho yaza televiziyo z’abarebaga umupira wahuje Uburusiya na Saudi Arabia watangije iki gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ibihumbi n’ibihumbi byari byakubise byuzuye sitade ya Luzhniki no mu nkengero zayo mu mujyi wa Moscow kuri uyu wa kane guhera I saa cyenda zuzuye ku isaha yo mu Rwanda mbere y’uko umukino ufungura irushanwa utangizwa.

Iki gikombe cy’isi kibaye mu gihe hari ubushakashatsi bushya bw’ikigo Nielsen Sports bwerekanye ko abaterankunga muri iyi mikino bagabanutse cyane ugereranije n’abari bateye inkunga igikombe cy’isi giheruka kubera muri Brasil mu 2014.

Abaterankunga bari basanzwe batera inkunga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ngo bakuyemo akabo karenge nyuma y’ibibazo bya ruswa no kunyereza imitungo byavunzwe mu buyobozi bukuru bw’iri shyirahamwe mu 2015.

Sangiza

1 igitekerezo

Comments are closed.