Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro bigamije gutera inkunga ikigega cy’amahoro

0
93
Perezida Kagame ari kumwe na Louise Mushikiwabo na Olivier Nduhungirehe bayobora minisiteri y'ububanyi n'amahanga. Inyuma yabo hari intumwa z'u Rwanda mu muryango w'abibubye. Iyi foto yafashwe bari mu nteko rusange ya Loni ya 73

Kuri uyu wa gatatu, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda unasanzwe akuriye umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriye ibiganiro bigamije gutera inkunga ikigega cyifashishwa mu bikorwa by’amahoro. Ni ibiganiro byakiriwe na Perezida wa Angola João Lourenço.

Ni ibiganiro bigomba kurebera hamwe uko amafaranga ashyirwa muri iki kigega cy’amahoro agomba kwiyongera nkuko byemejwe n’inteko rusange y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yateranye mu mwaka wi 2016.

Iyi nteko rusange yafatiwemo imyanzuro ivuga ko aya mafaranga agomba kwiyongera mu 2020 ngo nibura akagera kuri miliyoni 400 z’amadorali y’Amerika avuye kuri miliyoni 325 yakoreshejwe mu mwaka ushize wa 2017.

Aya mafaranga akaba akoreshwa mu bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu biba byugarijwe n’imvururu cyangwa intambara.

Akoreshwa kandi mu bikorwa bya dipolomasi, ibiganiro by’imishyikirano no guhuza impande ziba zitavugarumwe ndetse akanifashishwa mu kubaka ubushobozi bw’inzego ndetse n’ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu bihugu byayabuze by’Afurika.

Iki kigega cy’amahoro cyashyizweho n’ingingo ya 21 mu masezerano ashyiraho akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe.