Perezida Kagame yatunguranye muri siporo rusange – Amafoto

0
13445

Umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame yatunguye abantu  bari bitabiriye ‘car free day’ siporo y’umujyi wa Kigali, babona abasesekayeho aje gufatanya nabo gukora siporo.

Nk’uko bisanzwe, uyu munsi abaturage basanzwe bakorera siporo rusange y’umujyi wa Kigali babyukiye mu gikorwa cya siporo isanzwe iba rimwe mu kwezi.

Paul Kagame yatunguye abantu  bari bitabiriye ‘car free day’ kuri RRA

Bamwe bavuye mu mujyi abandi bava I Remera bahurira mu kibuga cya RRA nk’ibisanzwe, bahageze batangiye gukora siporo zo kugorora umubiri.

Gusa bazigejeje hagati batunguwe no kubona Perezida Kagame aje kwifatanya nabo, yinjiye muri iki kibuga ari kumwe n’umufasha we ndetse na Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julliene, n’uw’ubuzima Dr Dianne Gashumba.

Abaturage batunguwe no kubona Perezida Kagame aje kwifatanya nabo
Abaturage batunguwe no kubona Perezida Kagame aje kwifatanya nabo
Abaturage batunguwe no kubona Perezida Kagame aje kwifatanya nabo

Akinjira yakirirye ubwuzu bw’inshi  abari bitabiriye siporo bari batunguwe bagaragaje ibyinshimo byinshi byo kubona Perezida Kagame batari babyiteze.

Yahise ajya kwipimisha ahasanzwe hipimishiriza abaje gukora  iyi siporo ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Perezida Kagame yabanje kujya kwipimisha

Abirangije yahise aza mu baturage arabasuhuza maze nabo bamwereka ko bamwishimiye, amaze kubasuhuze we n’umufasha we bafashe umwanya mutoya bagorora umubiri maze barasezera baragenda.

Andi mafoto: