Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe mu ntara y’amajyaguru n’iy’iburengerazuba

0
186
Perezida Kagame asuhuza abaturage b'akarere ka Burera. Ifoto: Urugwiro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/05/2019, Perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’iy’uburasirazuba.

Ku ikubitiro, yatangiriye uruzinduko rwe mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari mu Burera, umukuru w’igihugu yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’umubano utari mwiza ukomeje kuvugwa hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo.

Perezida Kagame avuga ko abaturanyi bashaka guteza ibibazo u Rwanda ari ukubihorera, ngo ahubwo abanyarwanda bakikemurira ibibazo byabo bwite.

Yemeza ko ibyo abanyarwanda bajya gushaka hanze y’imipaka ngo ibyinshi biboneka imbere mu gihugu.

Abaturage b’aka karere ka Burera basanzwe bakenera serivise zitandukanye mu gihugu cya Uganda, cyane ko ari muri metero nkeya uvuye muri uyu murenge wa Butaro aho Perezida yari ari.   

Kubwa Perezida Kagame, asanga ibi bidakwiye gutuma abaturanyi bagira abanyarwanda abacakara babo, cyangwa se ngo babahindure insina ngufi.

Kuva mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka wa 2019, ibihugu by’u Rwanda na Uganda byatangiye kutavugarumwe ku ngingo zitandukanye, ibintu byagize n’ingaruka zikomeye ku bucuruzi buhuza ibihugu byombi.