Perezida Kagame yatangije ihuriro ry’urubyiruko YouthConnekt Africa 2019

0
193
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro YouthConnekt 2019. Ifoto: KT

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko ryiswe YouthConnekt Africa 2019, rihurije hamwe abarenga 10,000 higanjemo abakiri bato.

Ni ihuriro ribaye ku nshuro yaryo ya gatutu, rikaba rizasozwa kuwa gatanu.

Iry’uyu mwaka rigomba kwibanda cyane ku ngingo zirebana no kongerera imbaraga abanyenganda bakiri bato babarizwa kumugabane w’Afurika.

Youthconnekt igamije gutanga urubuga ku rubyiruko rw’abanyafurika, guhura no kugirana ibiganiro na bamwe mu bakomeye, bakabashishikariza kugira umuco wo kwihangira imirimo no gushora imari bakiri bato.

Ashish Thakkar ukuriye uruganda rwa Mara Phone na Didier Yves Tébily Drogba icyamamare muri ruhago, akaba ni intumwa yihariye ya UNDP (ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe amajyambere) ni bamwe mu bazatanga ibiganiro bikubiyemo inama zitera akanyabugabo urubyiruko rwitabiriye iyi nama ya YouthConnekt 2019.

YouthConnekt yatangijwe bwa mbere mu 2012 igamije guha imbaraga urubyiruko binyuze mu biganiro n’inama mpuzahanga nk’iyi.

Kurundi ruhande ariko, hari abayirebera mu murongo wihariye w’umugambi wa guverinoma y’u Rwanda wo kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta aturutse mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

Ni umugamgi wiswe MICE mu magambo ahinnye, ukaba ugamije kwinjiza millioni 150 z’amadorali y’amerika buri mwaka aturutse mu bukerarugendo bwo muri uru rwego.

Ibiro bishinzwe gutegura izi nama, Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano