Perezida Kagame yatangije AFRICA CEO FORUM anakomoza ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

0
248
Perezida Kagame yatangije Africa CEO Forum

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangije ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiswe AFRICA CEO FORUM ihurije hamwe abaperezida b’ibihugu, abashoramari bakomeye, abakuriye ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abanyepolitiki bakuriye ibihugu naza guverinoma.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde ndetse na minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire Gon Coulibaly ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye.

Abashoramari n’abakuriye ibigo by’ubucuruzi barenga 2,000 nabo bitabiriye iyi nama.

Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya 7. Itegurwa n’ubutegetsi bwa Jeune Afrique Group.

Ubwo yayitangizaga, Perezida Kagame yagarutse ku mugambi wo gushyiraho isoko rimwe muri Afurika ndetse no gufungura imipaka ku bucuruzi buhuza ibihugu by’uyu mugabane.

Yakomoje ku bibazo u Rwanda rufitanye na Uganda, asobanura ko umuzi w’ikibazo atari ukubaka umuhanda ahubwo ngo ari politiki.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko hari amakontineri (containers) yari apakiwe ibicuruzwa yari yoherejwe ku cyambu cya Mombasa muri Kenya agafungirwa imipaka na Uganda.

Perezida Kagame avuga ko hashize amazi 5 amabuye y’agaciro u Rwanda rwari rwohereje i Mombasa yarafungiwe ku mupaka kandi ngo ubutegetsi bwa Uganda ntabisobanuro butanga kuri iki kibazo.

Ikindi kandi ngo kompanyi y’abanyakenya yari isanzwe ikura amata mu Rwanda yafungiwe amayira bituma amakontineri yuzuye ibihumbi by’amalitiro y’amata bipfira mu nzira.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko ibi bibazo bishingiye ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda ngo byamaze kugezwa mu muryango wa EAC bikaba biri gusesengurwa n’ababishinwe nubwo kugeza ubu bitarafatirwa umuti.