Perezida Kagame yasuye Nigeria

0
107
Perezida Kagame akigera muri Nigeria yakiriwe mu cyubahiro. Ifoto: Village Urugwiro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze i Abuja muri Nigeria aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo gusoza urwo yagiriraga muri Gabon.

Inkuru ya IGIHE ivuga ko Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku munsi wa Demokarasi uzizihizwa muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu.

Inama yo kurwanya ruswa, yateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (EFCC) n’akanama gashinzwe gutegura ibirori byo kurahiza Perezida wa Nigeria.

Perezida Kagame yatumiriwe kuvuga ijambo ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa, rwatumye ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.

Biteganijwe ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko (ni ukuvuga kuri uyu wa gatatu) Perezida Kagame yitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano