Kagame arashishikariza abacuruzi b’abayapani kuyoboka isoko ry’u Rwanda n’Afurika

0
106
Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu nama yamuhuje n'abashoramari b'abayapani

Perezida Paul Kagame arashishikariza abashoramari b’abayapani kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda by’umwahariko bagafatanya na leta y’u Rwanda mu mushinga wiswe Kigali Innovation City, ugamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuvumbura ibishya.

Ni umushinga ubarirwa agaciro ka miliyari 2 z’amadorali y’Amerika, ukaba ukubiyemo kaminuza ijyanye n’igihe tugezemo, amasosiyete y’ikoranabuhanga, inganda zikora ibiribwa n’imiti, kompanyi z’ubucuruzi n’izikora ibijyanye n’imyubakire n’imuturire.

Kuri uyu wa gatatu ubwo yari i Tokyo mu murwa mukuru w’u Buyapani, perezida Kagame yagarutse kuri uyu mushinga wa Kigali Innovation City, ubwo yagezaga ijambo bashoramari ndetse n’abahagarariye amakompanyi n’amasosiyete by’ubucuruzi bibarizwa mu Buyapani.

Uretse gushishikariza abayapani kuza kwifatanya n’u Rwanda muri uyu mushinga wa Kigali Innovation City, umukuru w’u Rwanda akaba anakuriye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, yanagaragaje ko umugabane w’Afurika muri rusange ari isoko ryiza muri iki gihe.

Ashingira ku kuba ngo ibihugu bibarizwa kuri uyu mugabane n’u Rwanda rurimo bikomeje kugira umuvuduko uri hejuru mu iterambere buri mwaka kurusha indi migabane y’isi.

Ikindi kandi Perezida Kagame ashingiraho ngo ni uko uyu mugabane w’Afurika ufite umutungo kamere ndetse n’abawutuye bakaba bifitemo impano karemano ngo bityo ibi byombi bikaba byakwifashishwa mu korohereza ikoranabuhanga no kuvumbura ibishya.

Perezida wa repubulika n’itsinda ry’abategetsi bakuru muri guverinoma y’u Rwanda yari ayoboye, bamaze iminsi ibiri mu ruzinduko mu Ubuyapani, uruzinduko rwari rugamije guhamya umubano mwiza n’ubutwererane n’igihugu cy’Ubuyapani.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano