Perezida Kagame yasheshe inteko ishingamategeko yari imaze manda y’imyaka 5

0
181
Ifoto: ububiko bwa interineti

Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasheshe inteko ishingamategeko icyuye igihe nkuko itegekonshinga rya repubulika ribiteganya mu ngingo yaryo ya 79.

Aba bashingamategeko bacyuye igihe, batowe mu 2013 bakaba bamaze imyaka 5 bavugurura amategeko ndetse banashyiraho andi mashya.

By’umwahariko aba badepite ngo ntategeko narimwe basize rikiri mu mishinga ngo kuko yose bayatoye nubwo uko yakabaye atarasohoka mu igazeti ya leta.

Ikindi gikomeye bakoze muri iyi manda yabo, ni uko bavuguruye itegekonshinga by’umwahariko mu ngingo yaryo yemerera Perezida Kagame kongera kwiyamamaza.

Mu rwego rw’ubukungu bakaba baragarutse cyane ku mategeko ahana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu cyane ko ibi byaha byari bitangiye kwiyongera nkuko byemezwa n’ubushinjacyaha bukuru bwa repubulika.

Ni ikibazo cyanatumye umukuru w’igihugu ategeka ko abayobozi bakuru banyereza umutungo w’igihugu ‘biswe ibifi binibi’ ngo bakwiye gukurikiranwa byihariye.

Iyi ntekonshingamategeko icyuye igihe mbera gato y’uko haba amatora y’abadepite agomba kwemeza abandi bazinjira mu nteko muri mandate y’imyaka 5 iri imbere, amatora akaba ategerejwe mu kwezi gutaha kwa 9 kuva ku itariki 2 kugera kuya 4.

Ni amatora azatwara guverinoma y’u Rwanda amafaranga abarirwa hagati ya miliyari 5 na 6 z’amanyarwanda nkuko byemezwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora NEC.