Perezida Kagame yasabye abakiri bato gukoresha igihe bafite bakabyaza umusaruro umushiga Giants of Africa

0
318
Umukuru w'igihugu yasabye abakiri bato kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo gutera imbere muri Basketball

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye abakiri bato kubyaza umusaruro umushinga wiswe Giants of Africa ugamije kuzamura urubyiruko mu mukino wa basketball ngo bagakoresha amahirwe babonye ndetse bakanakoresha neza igihe cyabo.

Ibi umukuru w’igihugu akaba yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yatangijzaga inkambi y’iminsi ibiri mu Rwanda y’uyu mushinga wa Giants of Africa, akaba ari no mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 y’uyu mushinga umaze utangijwe.

 

Igikorwa cyo gutangiza iyi nkambi mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, cyabereye i Remera kuri Petit Stade Amahoro, kikaba kitabiriwe na Perezida Kagame ndetse na minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne.

Giants of Africa ikaba igomba kuzenguruka mu bihugu byo kuri uyu mugabane birimo u Rwanda, Uganda, Kongo (DRC), Kenya, Nigeria, Cote d’Ivoire na Senegal.

Byatangirijwe mu Rwanda, bikazakomereza muri Kongo – DRC, nyuma yaho bijyanwe muri Uganda, Kenya, Nigeria, Cote d’Ivoire bosorezwe muri Senegal ku itariki 26 – 28/08/2018.

Uretse kuba urubyiruko rwigishwa gukina umukino wa basketball ngo n’abatoza bahabwa amasomo y’ubutoza bugezweho muri uyu mukino n’impuguke za NBA.