Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa CAF

0
302
Perezida Kagame w'u Rwanda yakiriye mu biro bye Perezida wa CAF Ahmad n'intumwa zari zimuherekeje

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, amushimira uburyo yamushyigikiye ubwo yatorerwaga kuyobora Umupira w’amaguru wa Afurika mu mwaka ushize.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 12/3/2018, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad wari uherekejwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne ndetse n’Umuyobozi wa FERWAFA, nzamwita Vincent ‘Degaule’.

Bwana Ahmad yashimiye Perezida Kagame uruhare rwe mu iterambere ry’umupira w’amaguru, rugaragarira ahanini mu gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda gukora siporo, no gutera inkunga amarushanwa atandukanye nka CECAFA Kagame Cup.

Yaboneyeho kumushimira uburyo yamushyigikiye ubwo yari mu rugamba rwo guhatanira kuyobora CAF ndetse bikarangira anarutsinze, aho yatorewe uyu mwanya mu kwa 3/2017.

Perezida wa CAF yashyikirije impano umukuru w’u Rwanda kubwo kwita kuri ruhago

Perezida Kagame yijeje uwo muyobozi wa CAF ko atazahwema gukora ibishoboka byose ngo umupira w’amaguru utere imbere muri Afurika, cyane cyane mu bakiri bato ndetse n’abari n’abategarugori.

Perezida wa CAF, Umunyamadagascar Ahmad Ahmad, ari mu Rwanda kuva mu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 10 Werurwe, aho uaje yitabiriye inama mpuzamahanga ‘Africa Union of Broadcasting (AUB) Forum’ ibera muri Kigali Convention Center.

Uretse iyi nama, Ahmad Ahmad yaboneyeho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuri iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe, aho yanatanze inkunga y’Amadolari ya Amerika 2000 yo kwita kuri urwo rwibutso.

Nyuma y’icyo gikorwa yitabiriye Umukino wa Azam Rwanda Premier League, Rayon Sports yatsinzemo Marines FC ibitego 2-0.

Kuwa mbere ni bwo yitabiriye inama ya AUB anatangamo ikiganiro cyagaragaje isano y’ishyirahamwe ayoboye ndetse na AUB, aha akaba yaranaboneyeho kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo.

Nyuma ya saa sita ni bwo yagiranye ikiganiro ikiganiro n’abanyamakuru, nyuma yaho yakirwa na Perezida Kagame mbere y’uko afata urugendo ataha kuri uyu wa mbere saa moya z’umugoroba.

Sangiza