Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea Equatorial wasuye u Rwanda

0
230
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we uyobora Guinea Equatorial

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aravuga ko abashoramari n’abakerarugendo baturuka mu gihugu cya Guinea Equatorial bagomba kuba benshi mu Rwanda, bakabyaza amahirwe bashyiriweho y’uko bemerewe guhabwa visa ako kanya bakigera mu Rwanda.

Ibi umukuru w’igihugu yabize nyuma yo kwakira mugenzi we Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Perezida wa Guinea Equatorial wasuye u Rwanda kuri uyu wa mbere.

Perezida Kagame asobanura ko u Rwanda na Guinea Equatorial, bikomeje kuryoherwa n’inyungu y’umubano mwiza bifitanye ndetse ngo uru ruzinduko rwa perezida w’iki gihugu yakoreye mu Rwanda rugomba kongera imbaraga muri uyu mubano.

Uyu mutegetsi n’itsinda rye baherukaga gusura u Rwanda mu 2014 mu ruzinduko nk’uru rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubuhahirane mu bukungu, ishoramari, umutekano, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu no mu buhinzi ndetse n’ubworozi.

U Rwanda na Guinea Equatorial bisanzwe bibarizwa mu muryango umwe w’ubukungu ubumbiye hamwe ibihugu by’Afurika yo hagati (Eccas).

Ikindi kandi uru ruzinduko rwa Perezida wa Guinea mu Rwanda, rutegerejweho kongera umuvuduko mu bucuruzi no gufungura imipaka mu buhahirane hagati y’ibihugu byombi nkuko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu by’Afurika.

Ubusanzwe, Guinea Equatorial ikungahaye mu bucukuzi bwa peteroli kuko iza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitunze peteroli nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iki gihugu gifite ubushobozi bwo gucukura utugunguru 360,000 tungana na metero kube ibihumbi 57 ku munsi umwe (57,000 m3/d).

Iyi ngano ikaba yari yongereye mu myaka ibiri ishize, kuko mu 2017 bacukuraga peteroli ingana metero kube ibihumbu 35 bingana n’utugunguru 220,000 ku munsi.