Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Luiz ukinira Arsenal FC

0
143
Perezida Kagame yafashe ifito y'urwibutso na David Luiz wasuye u Rwanda. Ifoto: Urugwiro

Kuri uyu wa gatanu, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye umunyabrasil ukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal FC, David Luiz uri mu ruzinduko mu Rwanda, binyuze mu masezerano ya Visit Rwanda, leta y’u Rwanda yasinyanye na Arsenal.

David Luiz yageze mu Rwanda mu ijoro ry’ejo hashize kuwa kane tariki ya 10/10/2019, akaba aherekejwe n’itsinda ry’abantu barimo nyina umubyara ndetse n’umukobwa bakundana bateganya kuzarushinga (fiancé).

Uru ruzinduko rwa David Luis rukubiye mu ngingo zigize amasezerano yashyizweho umukono mu kwezi kwa 5 mu mwaka ushize wa 2018.

Ni amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze mu kirango cya Visit Rwanda.

Aya masezerano agomba kumara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda) kugirango Arsenal yemere kwamamaza ibirango bya Visit Rwanda.

Nyuma y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono, hari bamwe babifashe nko kwisimbukuruza, nk’igihugu cy’u Rwanda gikennye, gisanzwe kibona inkunga mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza, ngo cyahindukira kigatera inkunga ikipe y’Arsenal FC, aho kuyashyira mu mishinga igamije kurwanya ubukene.

U Rwanda rwakunze gusobanura ko amafaranga rwakoresheje naho ahuriye n’inkunga zituruka mu bihugu by’amahanga, ngo kuko ababivuga bumvise nabi igikorwa cyakozwe.

U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kwinjiza amadovize avuye mu bukerarugeno nibura miliyoni zirenga 800 z’amadorali y’Amerika mu 2024.

Kugirango ibi bizagendweho ngo ni ugukora ubukangurambaga bwo gukurura abakerarugendo ku bwinshi mu buryo butandukanye burimo n’ubu bwa Visit Rwanda yamamazwa na Arsenal.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano