Perezida Kagame yakiriwe na Vladimir Putin mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira

0
969
Paul Kagame yakiriwe na mugenzi w'Uburusiya Vladimir Putin

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin kuri wa gatatu mbere y’umunsi umwe ngo imikino y’igikombe cy’isi ya 2018 itangire.

Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu rwanditse ko Perezida Kagame yabonanye na Putin mu rwego rwo kwitegura imihango n’ibirori bibanziriza umukino ugomba gufungura iki gikombe cy’isi kigiye kubera mu Burusiya.

Ibihumbi n’ibihumbi biraza kuba byahuriye kuri sitade ya Luzhniki iherereye I Moscow kuri uyu wa kane guhera I saa cyenda zuzuye ku isaha yo mu Rwanda mbere y’uko umukino ufungura irushanwa w’Uburusiya na Saudi Arabia utangizwa.

Iki gikombe cy’isi kigiye gutangizwa mu gihe hari ubushakashatsi bushya bw’ikigo Nielsen Sports bwerekanye ko abaterankunga muri iyi mikino bagabanutse cyane ugereranije n’abari bateye inkunga igikombe cy’isi giheruka kubera muri Brasil mu 2014.

Abaterankunga bari basanzwe batera inkunga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ngo bakuyemo akabo karenge nyuma y’ibibazo bya ruswa no kunyereza imitungo byavunzwe mu buyobozi bukuru bw’iri shyirahamwe mu 2015.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano