Perezida Kagame yahumurije abaturiye pariki anabizeza ko ubukerarugendo bukomeza neza

0
90
Perezida Kagame asuhuza abaturage bari baturutse mu turere twa Musanze na Nyabihu. Ifoto: IGIHE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aravuga ko ntamuntu numwe ugomba kurenga umurongo utukura ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda.

Ibi yabivugiye I Musanze mu murenge wa Busugo kuri uyu wa kane, wari umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi yatangiye ejo hashize mu ntara y’amajyaruguru ndetse no mu ntara y’iburengerazuba.  

Ubwo yari I Busogo hafi y’ibirunga, ahari hateraniye abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, umukuru w’igihugu yabwiye abari aha ko badakwiye kwemerera buri wese wagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu yaba abari mu gihugu imbere ndetse n’abaturuka hanze yacyo.

Perezida Kagame yijeje abatuye I Musanze umutekano usesuye, kandi ko n’ubukerarugendo buzakomeza gukorwa neza bukinjiza amadovize nkuko bisanzwe ndetse na Musanze igakomeza kubona inyungu ziyakomokaho.

Umukuru w’igihugu yagarutse ku mutekano n’ubukerarugendo nyuma y’uko mu bihe bishize hari ibihugu bimwe na bimwe byaburiye abaturage babyo kwitwararika gusura u Rwanda ngo ku bw’impungenge z’umutekano muke.

Ibihugu birimo u Bufaransa, Ubwongereza na Canada byaburiye abaturage babyo bibabwira ko bagomba kwitondera gusura ibice bimwe na bimwe birimo pariki y’Ibirunga, iya Nyungwe ndetse n’ibice byegereye imwe mu mipaka.

Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera nawe aherutse kwamaganira kure iby’aya makuru yateraga ubwoba abakerarugendo basura u Rwanda, avuga ko ari ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga za interineti na bamwe mu barwanya leta y’u Rwanda.