Perezida Kagame yahaye amapeti aba-ofisiye bato 180 bo mu ngabo z’u Rwanda

0
287
Perezida Kagame yatanze amapeti ku basikare bato babariwa ku 180

Kuri uyu wa gatanu, i Gako mu Karere Ka Bugesera, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo guha amapeti aba-ofisiye bato 180 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri uyu muhango, umukuru w’igihugu yashimiye aba ofisiye bahawe amapeti kuri uyu munsi ndetse anabibutsa inshingano zabo.

Yagize ati: “Ndashimira abarangije aya mahugurwa mwese. Aba-ofisiye bashya ndetse n’abandi basanzwe mu Ngabo z’u Rwanda , bose bategurirwa guhangana n’ibihe turimo, ndetse n’ibidasanzwe”.

Yakomeje agira ati: “Aba ba-ofisiye bahabwa ubumenyi bushobora kubafasha mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, guhangana n’ibihe bijyana n’intambara, no kurinda abanyarwanda n’ibyo batunze. Ni inshingano iremereye”.

Ati: “Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntibivuze ko ziba zishaka intambara. Ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara, batorezwa kurwana intambara yabashojweho kuko rimwe biraba”.

Abanyeshuri basojwe amahugurwa binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, aho bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.

Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu ishuri rya Gisirikare i Gako, Lt Col David Mutayomba, yavuze ko ari ku nshuro ya karindwi muri iri shuri hasozwa amahugurwa yo ku rwego rw’aba ofisiye.

Mutayomba yavuze ko abanyeshuri batangira amasomo bari benshi ariko bamwe bitakunze ko bayakomeza kubera impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire, umubiri no mu mutwe bidashobora guhangana n’ibisabwa.

Lt Col. Mutayomba yavuze ko mu mwaka n’amezi atandatu bamaze bahugurwa, bize ibintu bitandukanye birimo kumasha, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, kurinda umutekano w’igihugu imbere n’ubumenyi bubashoboza kubungabunga amahoro hanze mu gihe byabaye ngombwa.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano