Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’inama y’ubutegetsi y’umuryango wa Mo Ibrahim

0
133
Ifoto: Urubuga rwa Flickr rwa Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko abategetsi b’Afurika bakwiye gufatanya n’abikorera bagashakira hamwe icyakongera umuvuduko w’iterambere rishingiye ku nganda kuri uyu mugabane.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yakirwaga ku meza n’umunyemari Mo Ibrahim usanzwe ufite umuryango wamwitiriwe Mo Ibrahim Foundation ugamije guteza imbere politiki n’imitegekere ku mugabane w’Afurika.

Mu biganiro byahurije hamwe abagize inama y’ubutegetsi muri uyu muryango byabereye I London mu Bwongereza, hagarutswe cyane ku mavugururwa ari gukorwa mu muryango w’Afurika Yunze ubumwe.

Avuga kuri aya mavugurura, Perezida Kagame yagaragaje ko ingengo y’imari ya AU y’umwaka utaha ngo yagabanutseho 12%, ndetse ngo n’ibihugu bikomeje kongera umusanzu wabyo muri uyu muryango.

Ibindi byagarutsweho cyane muri ibi biganiro n’isoko rusange mu bucuruzi bw’Afurika ndetse na gahunda yo kuzamura ubukungu bw’uyu mugabane muri rusange.