Kagame yagiranye ibiganiro na minisitiri w’intebe wa Canada bahuriye muri Armenia

0
74
Ifoto: Twitter ya Peresidanse

Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro byihariye na minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau nyuma y’imihango yo gutangiza ku mugaragaro inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko Canada yeruye igatangaza ko igomba guha ijwi ryayo Louise Mushikiwabo, aho kuriha umunyecanadakazi Michaelle Jean mu matora y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa Organisation internationale de la Francophonie (OIF).

Perezida Kagame na bwana Trudeau ukuriye Canada baherukaga kugirana ibiganiro nk’ibi ubwo bahuriraga mu Bwongereza bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimo rw’icyongereza Commonwealth mu kwa 4 k’uyu mwaka.

Ntabwo twabashije kumenya neza ibyavugiwe muri ibi biganiro byahuje impande zombi, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza harimo ingingo zifititanye isano no kunoza umubano w’ibihugu byombi, ubutwererane, ubukungu ndetse n’ubucuruzi.

Mu bukungu, Canada ikunze gutera inkunga u Rwanda mu mishinga ifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu zibyara amashanyarazi.

Naho mu bucuruzi Canada ikaba ikunze kohereza mu Rwanda imodoka, amamashini, ingano ndetse n’ibizikomokaho. Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rukunze kohereza muri Canada ikawa, icyayi, imboga n’imbuto ndetse n’amabuye y’agaciro.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano