Perezida Kagame yagaragaje umubabaro yatewe n’imyitwarire ya Arsenal, ikipe akunda cyane

0
2235
Ikipe ya Arsenal FC yahaye Perezida Kagame umupira wanditseho amazina ye nk'ishimwe kubera urukundo ayikunda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko yababajwe n’imyitwarire ya Arsenal nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Atletico Madrid muri Europa League muri 1/2.

Arsenal yaraye itsinzwe na Atletico Madrid igitego kimwe ku busa, ihita inayisezerera kuko umukino ubanza bari banganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Abafana b’iyi kipe babajwe n’uko yasezerewe ndetse umwaka utaha ikaba itazakina champions League ndetse ikaba irangije umwaka nta n’igikombe na kimwe itwaye.

Perezida Kagame umwe mu bafana bayo bakomeye yababajwe n’iyi myitwarire y’Arsenal avuga ko uyu mwaka utari ukwiye kurangira gutya kuri iyi kipe.

Abicishije ku rubuga rwa twitter, yagize ati: “Icyo navuga ku ikipe yanjye nkunda ya Arsenal ni uko nk’ikipe ubusanzwe igira umukino mwiza ndetse ikaba ifite umutoza mwiza nka Wenger, ntiyari ikwiye gusoza gutya uyu mwaka w’ imikino, ndakishimiye kuyifana no mu minsi iri imbere, igisebo  kuri banyiri ikipe”.

Perezida Kagame avuga ko impinduka zabaye kuri iyi kipe atarizo zari zikenewe, ati:“Ni byo koko hari hakenewe impinduka muri Arsenal, ariko izabaye mbona atari zo zari zikenewe. Amahirwe kuri buri wese bireba. Gusa  dukeneye ko Arsenal isubira mu bihe byayo byiza, ikongera ikaba ikipe nziza ishingiye ku mukino mwiza”.

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Arsenal FC, ikipe akunda cyane nyuma yo kumutenguha igasezererwa muri EL

Perezida Kagame ni umwe mu bantu bakomeye ku Isi bafana ikipe ya Arsenal ndetse yigeze no ku mushimira imuha umupira wayo wanditseho amazina ye, nk’igihembo cy’ishimwe kubera urukundo ayikunda.

Arsenal iheruka kuba ubukombe mu mwaka wa 2003/2004, ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona (ari na cyo iheruka) iciye agahigo ko gusoza imikino yose ya Premier League idatsinzwe umukino n’umwe.

Muri uyu mwaka w’imikino iviriyemo muri ½ cy’irangiza muri Europa League, ikaba iri ku mwanya wa gatandatu (6) ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 57, isigaje imikino ine, ari nayo Umutoza Arsene Wenger asigaje muri iyi kipe ubundi agahita atandukana nayo.