Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phones

0
216
Mara Phone ifite ikicaro i masoro mu gace kahariwe inganda. Ifoto: File

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora telefoni zigezweho (smart phone) rwa mbere rwubatswe ku butaka bw’u Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 07/10/2019, ubera ku kicaro gikuru cy’uru ruganda rwa Mara Phones, giherereye I Masoro mu gace kahariwe inganda i Kigali.

Perezida Kagame yijeje abashoramari ba Mara Group (sosiyete yashinze uru ruganda rwa Mara Phones) ko ubucuruzi bwabo bugomba kuzagenda neza mu Rwanda, kandi bikaba bizaba ari n’inyungu kuri leta y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko imikoranire y’urubuga rw’Irembo na Mara Phone ko bizatanga umusaruro ufatika kuri buri wese ukenera serivise za leta anyuze kuri uru rubuga

Yemeza kandi ko Mara Phones izagira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abanyarwanda bakoresha Smart Phone, ngo kuko abakiliya bazoroherezwa kujya bishyura telefoni bifuza gahoro gahoro mu byiciro, mu gihe kirenga imyaka 2.

Ku ikubitiro, uru ruganda rwa Mara Phone rwatangiranye ku isoko na telefoni zo mu bwoko bubiri, aribwo aribwo Mara X ihagaze 120,000 Frw ($130.00) ndetse na Mara Z ibarirwa agaciro ka 175,000 Frw ($190.00).

Zimwe muri telefoni zashyizwe ku isoko ku ikubitiro

Umuyobozi mukuru wa Mara Phone, Eddy Sebera asobanura ko uru ruganda rwabo rwatangiranye n’abakozi barenga 200 b’abanyarwanda ngo muribo 60% ni abakobwa babarirwa imyaka iri hagati ya 19 na 22 y’amavuko.

Ni uruganda ngo rufite ubushobozi bwo gukora telefoni zirenga miliyoni 1.5 buri mwaka.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano