Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena

0
205
Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro Kigali Arena

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/08/2019, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena, inyubako kabuhariwe mu kwakira imikino n’imyidagaduro mpuzamahanga.

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 10,000 bicaye neza.

Ni imwe mu nzu 10 za mbere zakira imikino yo mu nzu nini muri Afurika, ikaza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 28 ikagira parkingi yajyamo imodoka 600.

Biteganijwe ko mu mwaka utaha wa 2020 izakira imikino mpuzamahanga ya Basketball y’abatengeje imyaka 16 ku mugabane w’Afurika (U-16 Africa basketball championship).

Mu 2021, Kigali Arena nabwo izakira imikino y’abakuru ihuza ibihugu by’Afurika mu mukino wa Basketball (Afrobasket 2021).

Miliyari zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda ngo niyo yakoreshwejwe mu bikorwa byo kubaka iyi Kigali Arena.

Yubatswe na kompanyi y’abanyaturukiya ‘Summa‘ ndetse ngo itanga imirimo ku baturage barenga 400 batuye imbere mu gihugu.

Iki gikorwa gikubiye mu mushinga wagutse wa guverinoma y’u Rwanda, wo kongera ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro, umushinga unahuriweho n’ibikorwa byo kubaka sitade 3 mu turere dutandukanye tubarizwa mu ntara y’iburasirazuba.